Umukuru w’Igihugu yakiriye ku meza Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed Ali, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 29 Kanama 2021.
Uyu musangiro wabaye nyuma y’uko aba bombi bari bamaze kugirana ibiganiro byibanze ku ngingo zireba imibanire n’ubufatanye bw’ibihugu byombi, akarere, n’ibibazo byugarije Isi yose muri rusange.
Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed n’itsinda ry’abamuherekeje bageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021, aho yahise yakirwa na Perezida Kagame mu biro bye, Village Urugwiro.
U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.
Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’ayandi.
U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.
Uruzundiko rwa Dr Abiy Ahmed agiriye i Kigali ruje mu gihe igihugu cye kirimo intambara zikomeje kuba urudaca zashojwe n’Umutwe wa TPLF urwanira mu Ntara ya Tigray iri mu Majyaruguru ya Ethiopia.
Kuva mu Ugushyingo 2020, ubwo intambara hagati y’ingabo za Leta n’Umutwe w’Aba-Tigray (TPLF) yanzikaga, ibintu bikomeje kujya habi kuko ikomeje kwaguka, ari nako abaturage benshi b’abasivili bahasiga ubuzima abandi babarirwa mu bihumbi bamaze kuva mu byabo.
Iyi ntambara yahinduye isura ubwo yatangiraga kwagukira mu bindi bice bitari Tigray, nubwo ariho yiganje. Mu minsi ishize kandi, ni bwo undi mutwe uzwi nka OLA, watangaje ko winjiye mu bufatanye na TPLF mu guhangana n’ingabo za Leta no gukuraho ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed.
source : https://ift.tt/3h2dqdp