Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida Suluhu wa Tanzania - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana saa Tatu z’igitondo, nibwo Perezida wa Tanzania yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali mu ruzindiko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, ku butumire bwa Perezida Kagame.

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye, byibanze ku bufatanye bukwiye gukomeza kuranga impande zombi mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Nyuma y’ibiganiro, abakuru b’ibihugu byombi bakurikiye umuhango w’isinywa ry’amasezerano atanu agamije kunoza imibanire hagati y’ibihugu byombi.

Amasezerano yasinywe arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Perezida Suluhu kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, byitezwe ko Perezida Kagame na Perezida Suluhu bazasura icyanya cy’inganda kiri i Masoro, gitanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 13.

Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida Suluhu wa Tanzania
Abakuru b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro ndetse banakurikira umuhanga w'isinywa ry'amasezerano hagati y'ibihugu byombi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)