Ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru habaye inama yari igamije kugarura ubumwe mu ikipe y Rayon Sports bose bagasenyera umugozi umwe, gusa bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports ntibahakandagiye kuko batabikozwa.
Ni inama yabaye ikurikira iyari yahuje abahoze bayobora Rayon Sports na komite y'iyi kipe yabaye tariki ya 18 Kanama 2021 aho yabereye ku biro by'iyi kipe.
Yitabiriwe n'abarimo komite y'iyi kipe iyobowena Uwayezu Jean Fidele na bamwe mu bahoze ari abayobozi b'iyi kipe barimo Munyakazi Sadate, Muhirwa Prosper hari kandi Rutagambwa Martin, Dr Uwiragiye Norbert ndetse na bamwe mu bafana bakuru b'iyi kipe bavuga rikumvikana n'abandi.
Iyi nama yabereye kuri Grazia Hotel mu Rugando, ntabwo yitabiriwe na bamwe mu bahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports nka Paul Muvunyi, Gacinya Chance Denis na Me Muhirwa Freddy aho amakuru ISIMBI yamenye ari uko badakozwa iby'ubu bumwe bitewe n'uko ngo komite iriho yaba yarabasuzuguye ikabita ibisambo.
Kuba bataje ariko ntibyabujije inama kuba kuko yabaye ndetse hagenda hatangirwamo ibitekerezo by'icyakorwa kugira ngo umwuka mwiza muri iyi kipe ugaruke.
Imwe mu ngingo yagarutsweho ni uko iyi kipe isa n'aho iri inyuma y'izindi mu kugura abakinnyi kandi bikaba bigaragara ko nta mafaranga ifite.
Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko Muhirwa Prosper yahise yemerera iyi kipe kuyigurira umukinnyi ukina inyuma ya rutahizamu(bivugwa ko ari Kevin Muhire yemeye kwishingira), ndetse uretse uyu mukinnyi bigenze neza ashobora no kubazanira myugariro Emery Bayisenge.
Munyakazi Sadate na we wahoze ayobora iyi kipe, akaba yemeye ko azagurira iyi kipe umukinnyi umukinnyi umwe, aho bishoboka ko azaba ari umunyamahanga.
Abitabiriye iyi nama kandi amakuru avuga ko nabo bagiye bitanga kugira ngo harebwe niba hari amafaranga yaboneka afashe abayobozi muri ibi bihe byo kugura abakinnyi.
Amakuru mashya ku mukinnyi Niyonzima Olivi Seif abakunzi b'iyi kipe bamenya, ngo biragoranye ko yagurwa bitewe n'uko ahenze kandi akaba afite ikinyabupfura kigerwa ku mashyi, uyu mukinnyi yifuza miliyoni 18 ariko bakaba babona atayakwiye ahanini hashingiwe ku myitwarire ye, aho bo bavuga ko yemeye miliyoni 12 bavugana.