Bruce Melodie na Harmonize bagiye guhurira ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bruce Melodie ukomeje kwandika amateka adasanzwe mu muziki w'u Rwanda n'Akarere, agiye guhurira ku rubyiniro rumwe na Harmonize, mu Iserukiramuco  Nyafurika ry'Umuziki.

Iri serukiramuco rizabera  mu mujyi mugari wa Edmonton muri Canada, kuwa 09 Ukwakira 2021 ku isaha ya saa tatu z'umugoroba. Azaba ari ku munsi wo kuwa gatanu. 

Iki kikaba ari kimwe mu bitaramo Bruce Melodie ateganya mucyo yise 'Kigali World Tour', aho mu Ukuboza ateganijwe nabwo mu gihe cy'iminsi ine, muri Dubai mu gihugu cya United Emirate Arab. 

Ni nyuma y'uko kandi ibyo yateganyaga mu Burundi byasubitswe, kubera iki kibazo cy'icyorezo cya COVID 19. Hateganijwe kandi ko afite n'ibitaramo ku mugabane w'Uburayi ariko ataratangaza amatariki yabyo.Umunyamakuru w'imyidagaduro Luckamannzeyimana ari mu bamaze guha umugisha aya makuru y'uko Bruce Melodie na Harmonize bazaba bari ku rubyiniro rumwe muri Canada mu Ukwakira 2021.

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109005/bruce-melodie-na-harmonize-bagiye-guhurira-ku-rubyiniro-muri-edmonton-muri-canada-109005.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)