Nyanza FC ishaka gukina ikiciro cya mbere, ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyanza FC, ikipe ikina ikiciro cya Kabiri mu Rwanda, yamaze kubona umutoza mushya Muhoza Jean Paul, wigeze gutoza Etoile de L'Est nayo ikina iki ikiciro cya Kabiri.


Jean Paul Muhoza yari amaze umwaka atoza mu kiciro cya mbere muri Congo, aho yari umutoza wungirije mu ikipe ya Dauphin noir. Uyu mutoza kandi, yaherukaga mu Rwanda atoza ikipe ya Etoile de L'Est aho, yarwanaga intambara yo kuzamuka mu kiciro cya mbere ariko bikanga. Umwaka w'imikino 2015-2016 Muhoza yatozaga ikipe ya Pepinier FC, anayizamura mu kiciro cya mbere. Muhoza yinjira mu mwuga byari mu 2007, ubwo yatozaga ikipe ya Unity FC iri mu kiciro cya 3, ayizana mu kiciro cya kabiri.


Ntirenganya Frederick, umunyamabanga uhoraho wa Nyanza FC

Nk'uko twabitangarijwe n'umunyamabanga uhoraho wa Nyanza FC, Frederick Ntirenganya, yatubwiye ko mu nshingano uyu mutoza yahawe harimo kuzamura abana b'i Nyanza, guteza imbere umupira waho no kuzamura iyi kipe mu kiciro cya mbere.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109001/nyanza-fc-ishaka-gukina-ikiciro-cya-mbere-yabonye-umutoza-mushya-imusaba-kuzamura-umupira--109001.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)