Ndatsinze negukanye Umuringa Isezerano Igor... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kanya gato ubwo yashyiraga hanze amafoto y'iminsi ibiri y'amateka mu buzima bwe, avuze ibigwi umukunzi we anagaragaza ko yishimye bikomeye ndetse abonye 'umuringa' we.

Igor Mabano yagize ati: "Mbonye Umwamikazi nakunze , ndatsinze negukanye Umuringa. Ni igihe kitari gito nkutegereje Nyamibwa yanjye, none wa munsi narotaga urageze, mbonye urubavu rwanjye nari narabuze."

Akomeza yerekana ko n'ubwo yategereje igihe kirekire, 'rwa rwandiko yandikiye amashuka mu ndirimbo yitwa gutyo rutari urw'ubusa ndetse yuzuye rwose' ati: "Ubu nduzuye, ndanyuzwe, ntazindi Mpaka. Maze rero Rukundo rwanjye nkuhaye ubuzima bwose nsigaje ino."

Yongeraho ati: 'Ikindi kandi, ubu kuva none ndakomerezaho, ntuzicwa n'irungu ibyo ndabirahiye. Nzakuririmbira izitarahimbwa, nkucurangire urwo nkukunda unyurwe, NONE N'EJO IBE ARI NJYE NAWE Nyamibwa yizihiye urugo."

Igor Mabano yambitse impeta umukunzi we, amusaba ko bazabana, mu mezi abiri ashize. Kuwa 27 Kanama 2021, nibwo basezeranye imbere y'amategeko, nyuma kuwa 28 Kanama mu birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye, arasaba anakwa umukunzi we.

Mu bari bamuherecyeje, harimo Ishimwe Clement nyiri Inzu y'umuziki ya Kina Music uyu muhanzi Igor abarizwamo. Mu bamuherekeje kandi, harimo Yvan Buravan, Andy Bumuntu na Nel Ngabo mu babashije kugaragara mu mafoto yashyizwe hanze kugera ubu.Igor Mabano arebana akana ko mujisho n''umuringa' we Umuryango mushya wa Igor Mabano na Marraine na Parrain wari wabaye Ishimwe ClementIgor Mabano n'umugore we imbere y'amategeko, yamaze no gusaba akanakwa umwamikazi w'umutima we Igor Mabano ukiri muto mu myaka, nyamara mu myidagaduro ishingiye ku muziki, amaze kwandika izina rikomeye yaba mu gukoresha ibicurangisho no mu kuririmba. Aha yarahiriraga kubana n'umugore weUmugore wa Igor Mabano mu mategeko arahirira kubana n'umugabo we ubuziraherezo.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109003/ndatsinze-negukanye-umuringa-isezerano-igor-mabano-yahaye-umukunzi-we-amafoto-109003.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)