Album nshya ya Sarkodie yitwa No Pressure ikaba iya gatandatu mu mateka y'umuziki w'uyu mugabo ni Album iriho indirimbo nyinshi kandi yagiye afashwamo n'abahanzi banyuranye bo mu bihugu bitandukanye byo muri Africa, Uburayi na Amerika.
Mu gikorwa gisa nk'agashya cyabereye muri Lagos umurwa mukuru wa Nigeria, Sarkodie yahurije hamwe ibyamamare bitandukanye bumvira hamwe iyi Album nshya. Ni igikorwa cyatewe inkunga na kompanyi zinyuranye nk'uko bigaragara mu butumwa bw'ishimwe bw'uyu mugabo.
Sarkodie yagize ati: "Igikorwa cyo kumva Album No Pressure muri Naija sinabona uko mbashima mwese ariko ishimwe rikomeye kuri ziiki riddimz, mtvbaseafrica, soundcityafrica" Ati: "Ni mwe mukurikira Kenya-Nairobi ndaba ndi mu mujyi wanyu guhera none."
Sarkodie kandi uretse Album No Pressure mu minsi micye ishize yinjiye mu muryango mugari wa Sony Music aho yasanzemo Beyonce n'abandi barimo Davido wari wanitabiriye ibi birori.
Davido na Sarkodie mu gikorwa cy'ibyamamare cyo kumva Album nshya yitwa No Pressure
Jim Iyike umukinnyi wa filimi muri Nigeria, Phyno, Sarkodie na Rudeboy
Hari hitabiriye ibyamamare byinshi muri iki gikorwa cya Sarkodie
Sarkodie yatangaje ko akomereje ibikorwa muri Kenya-Nairobi byo kumvisha abantu Album ye



