Umunya-Brésil Paulo De Tarso Milagres utoza ikipe y'Igihugu ya Volleyball mu bagabo n'abagore yafashe umwanzuro wo gusezerera abandi bakinnyi batandatu mu ikipe y'igihugu irimo kwitegura igikombe cty'Afurika kizabera mu Rwanda.
Hari hahamagawe abakinnyi 36 mu bagabo na 28 mu bagore aho batangiye umwiherero tariki ya 8 Kanama 2021.
Tariki ya 15 Kanama akaba yarafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi 26 barimo 16 mu bagabo n'10 mu bagore, asigarana 20 mu bagabo na 18 mu bagore.
Nyuma nibwo Mukunzi Christophe yahise asohoka mu mwiherero w'ikipe y'igihugu, ni nabwo baje kongeramo Musoni Fred.
Ku munsi w'ejo akaba yarafashe umwanzuro wo gusezerera abandi batatu mu ikipe y'igihugu y'abagabo barimo Muvara Ronald, Gisubizo Merci na Musoni Fred.
Mu bagore yasezereye Niyomukesha Euphrance, Uwamariya Jacqueline na Hakizimana Judith.
Asigaranye 17 mu bagabo na 15 mu bagore bazatoranywamo(14 buri ruhande) abazakina igikombe cy'Afurika kizaba kuva tariki ya 5 n'iya 20 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.
Abakinnyo bose basigaye
Ikipe y'igihugu y'abagore: Akimanizanye Ernestine, Dusabe Flavia, Igihozo Cyuzuzo Yvette, Mukandayisenga Benitha, Musaniwabo Hope, Mukantambara Séraphine, Ndagijimana Iris, Nyirahabimana Divine, Nzamukosha Olive, Nzayisenga Charlotte, Uwamahoro Béatrice, Uwiringiyimana Albertine, Munezero Valentine, Nyirarukundo Christine na Yankurije Françoise.
Ikipe y'igihugu y'abagabo: Nsabimana Mahoro Yvan, Dusabimana Vincent, Dusenge Wickliff, Kanamugire Prince, Mukunziza John, Mutabazi Yves, Murangwa Nelson, Karera Emile, Ndahayo Dieu Est Là, Rwigema Simon, Ndamukunda Flavien, Ndayisaba Sylvestre, Ngaboyintwari Cédric, Niyogisubizo Samuel, Sibomana Placide, Yakan Guma Lawrence na Akumuntu Kavalo Patrick.