Aba bayobozi bane ba koperative y'abanyonzi yitwa KOTAVEM, batawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB.
Aba bayobozi ba KOTAVEM barimo Bavugirije Joseph wari umuyobozi w'iyi koperative, Muvunyi Pierre wari umwungirije, uwari umunyamabanga wayo Nsabimana Jean Marie Vianney ndetse n'uwari umubitsi Sebibanza Diogene, bose bakaba baratawe muri yombi tariki ya 31 Nyakanga 2021.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati 'RIB ni byo yafunze abayobozi bane ba koperative KOTAVEM ikora akazi k'ubunyonzi muri Ngoma, bakurikiranyweho kunyereza umutungo w'iyi koperative ungana n'amafaranga miliyoni eshatu kuko ntabwo babasha gusobanura uburyo yakoreshejwe.'
Yavuze ko Abanyamuryango bagiye batanga umusanzu wo kwinjira ungana na Frw 20,000 ndetse hari n'umusanzu batanga buri kwezi ugana na Frw 500.
Dr Murangira ati 'Igitangaje ni uko abanyamuryango bagiye kureba kuri konte yabo muri banki basanga hariho 1 600 Frw gusa kandi batazi ibyo yabikujwe akoreshwa.'
Iyi koperative KOTAVEM igizwe n'abanyamuryango 90 ikaba imaze imyaka 7 ikora, buri wese yaratanze umusanzu wo kwinjira ( Frw 20,000) akanatanga amafaranga magana atanu (500FRW) y'umusanzu buri kwezi.
Abanyamuryango 60 batatangiranye na yo bo buri kwezi batanga umusanzu ungana na Frw 3 000 kuri buri umwe.
Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko abakoresha umutungo bashinzwe kugenzura mu nyungu zabo bwite batazigera bihanganirwa.
Ati 'Tuributsa abaturarwanda ko tutazihanganira uwo ari we wese uzafatirwa mu cyaha cyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura akawukoresha mu nyungu ze bwite. Iyo wacungishijwe umutungo wa rubanda ugomba kuwucunga neza, ukirinda kuwukoresha mu nyungu zawe bwite.'
Iyi Koperative y'abanyonzi ya KOTAVEM, iherereye mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Mugesera, Akagari ka Nyange, Umudugudu wa Rusave.
Abafashwe bose uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya ZAZA, iperereza rikaba rikomeje kugira ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinzacyaha.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) kikaba kigiye gukora igenzura ngo harebwe imikoreshereze y'aya mafaranga.
Bahamijwe n'urukiko iki cyaha bakurikiranyweho cyo kunyereza umutungo, bashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y'myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, bakanacibwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z'ayanyerejwe.
Ivomo : Umuseke
UKWEZI.RW