Uyu muhango wabereye kuri Kigali Convention Center mu Mujyi wa Kigali aho abakuru b'ibihugu byombi basangiye ifunguro ry'umugoroba.
Iki gikorwa cyabaye nyuma y'ibindi byabaye mu ruzinduko rwa Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan birimo kugirana ibiganiro byihariye na mugenzi we Perezida Paul Kagame.
Nyuma ya biriya biganiro, abakuru b'Ibihugu bayoboye isinywa ry'amasezerano y'imikoranire hagati y'ibihugu byombi arimo ajyanye n'urwego rw'abinjira n'abasohoka ndetse n'ay'itumanaho n'ikoranabuhanga.
Nyuma y'isinywa ry'ariya masezerano, abakuru b'Ibihugu byombi batanze imbwirwaruhame zagarutse ku mubano mwiza wakunze kuranga ibi bihugu by'ibituranyi.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze kuba bihana imbibi ahubwo ko byakomeje gukorana mu bijyanye no gushakira amajyambere y'abaturage babyo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere kandi, Perezida Samia Suluhu Hassan yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ahashyinguye inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Perezida Samia Suluhu mu butumwa yandikiye mu gitabo cy'abashyitsi basura ruriya rwibutso, yagaragaje ko ashenguwe n'ibyabaye mu Rwanda, avuga ko yakwifuje kuba ibyabaye bitarabaye.
Photos © Village Urugwiro
UKWEZI.RW