Minisitiri Gatabazi yagaragaje Covid-19 nk’imbogamizi mu mikoranire y’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabigarutseho mu Kiganiro kuri Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021 cyagarukaga ku mikoranire y’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibibazo bikigaragara mu mikoranire y’inzego z’ibanze n’abaturage byatewe ahanini n’ibihe bya Covid-19 kubera ko hari bimwe mu bikorwa byakorwaga ariko biza guhagarara birimo n’inteko rusange z’abaturage.

Yagize ati “Muri ibi bihe bya Covid-19 bimaze umwaka urenga, hari bimwe mu bikorwa byahagaze birimo inteko rusange zakorwaga buri cyumweru. Burya n’umuganda rusange na wo wahuzaga abantu bawurangiza bakaganira ku bibazo bihari bakabikemura. Uretse ibyo kandi hari n’ibindi byakorwaga birimo ibikorwa bya ‘Army week’ n’ibindi bikorwa by’iterambere.”

Yakomeje agaragaza ko inshingano z’ingego z’ibanze zikubiye mu bukangurambaga, umutekano w’abaturage, imibereho myiza no guhangana n’ikintu cyatuma imibereho myiza yahungabana cyane ko imiyoborere mu Rwanda ishingiye ku muturage.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko umuturage akwiye kugira uruhare ku bimukorerwa kuko na we afite inshingano z’ibyo agomba kubahiriza.

Ati “Abaturage bose iyo bishakamo ibisubizo burya ni igihugu kiba cyishakamo ibisubizo. Umuturage na we akwiye kwishakamo ibisubizo ariko ikibazo abaturage ntibabyumva neza. Birashoboka ko mwabona ahantu hateye nabi bo bakishakamo igisubizo, babona iriba ryapfuye mu gihe Leta itabishyize muri gahunda bo bakavuga bati reka twishyire hamwe iriba ryacu turituganye. Bashobora kubona agahanda k’umugenderano katameze neza bagasaba ko Leta ibumva ikabemerera bagakora uwo muhanda.”

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze bihutira guhutaza umuturage ko bidakwiye kandi ko uzabifatirwamo atazajya abura guhanwa by’intangarugero.

Ati “Umuturage w’u Rwanda afite agaciro ni uw’igitinyiro. Twasabye ko niba hari umuturage utumva gahunda runaka, ko abayobozi bafatanya n’izindi nzego kumuganiriza byihariye aho kumuhutaza. Abaturage icyo bakeneye ni ugusobanurirwa, ukwigishwa no guhwiturwa ariko ntibakeneye gukubitwa ariko iyo abaturage ubasobanuriye ikintu wagitekereje utaje kukibaturaho rwose abaturage barakora.”

Yasabye abaturage kwirinda gusuzugura ubuyobozi kuko byagiye bigaragara ko hari abantu bagaragaza ibibazo byabo mu buryo butaboneye ndetse ugasanga barasa n’abahanganye n’ubuyobozi.

Ati “Nubwo tuvuga ko abayobozi bahohotera abaturage ariko twabonye ko hari n’abaturage bahohotera abayobozi. Turasaba abaturage na bo kugaragaza ikibazo cyabo mu buryo bwiza, no kumvira ubuyobozi kuko buba bubazaniye gahunda zibateza imbere.”

Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko iyo abaturage bagize gahunda yo kwishyira hamwe mu kwiyubakira ibikorwaremezo runaka nk’umuhanda mu mudugudu, nk’Umujyi wa Kigali ugira uko ubongerera ubushobozi.

Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko Covid-19 yakomye mu nkokora imikoranire hagati y'abayobozi n'inzego z'ibanze



source : https://ift.tt/3sAlc2s

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)