Uwamugezeho yamubereye umugisha; yaranzwe n’urukundo, umurava n’ubuhanga: Urwibutso ku bazi Amb. Habineza Joseph - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya ni amagambo y’umuhanzi, umukinnyi wa filime, umusizi, umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yanditse kuri Twitter nyuma y’inkuru y’itabaruka rya Habineza Joseph wamamaye nka Joe.

Amb Habineza Joseph ‘Joe’ wayoboye Minisiteri y’Urubyiruko, Siporo n’Umuco, akayisubiramo ari iya Siporo n’Umuco ndetse akaba Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, yatabarutse ku wa 20 Kanama 2021.

Ni byo koko urugendo rwa muntu ku Isi ni rugufi ari na yo mpamvu uwarugenze neza, akarubanamo amahoro n’abo bari kumwe, akarangwa no gutunganira bose, iyo arusoje asiga inkuru nziza imusozi.

Inkuru y’urupfu rwa Amb Habineza ‘Joe’ yashavuje benshi baba abo mu muryango we n’Abanyarwanda mu ngeri zose dore ko mu nshingano yakoze yaranzwe no gusabana na bose, abakomeye n’aboroheje.

Kuri Minisitiri Bamporiki, Amb. Habineza yari umuntu usobanuye byinshi kuri we cyane ko nyuma yo kumenyana bahujwe n’akazi buri umwe yakoraga, bubatse ubucuti bugera no ku rwego rwo kuba abavandimwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Bamporiki yavuze ko umunsi yari amaze kurahirira inshingano arimo, yahamagaye Amb. Habineza baraganira, amubaza uko bigenda nk’umuntu wigeze kuzibamo.

Ati “Ni minisitiri wanjye. Namumenye bwa mbere mukeneyeho ko ateza impano n’ubuhanzi bwanjye imbere, bijya bibaho ko umuntu ashobora kuba afite impano agashaka minisitiri ntamubone. Nagiye mushaka bwa mbere ndi kumwe n’Umunyamerika witwa Lee Isaac Chung tugiye gukora filime ya Munyurangabo.”

Yakomeje agira ati “Joe yanejejwe no kubona umwana w’i Nyamasheke ari kumwe n’Umunyamerika bavuga ibya filime. Nyuma naje kumuhamagara kuri telefone yari yampaye mubwira ko ya filime yacu yabonye igihembo, aza kudufasha kubona ibyangombwa byo kujya muri Amerika gufata icyo gihembo. Bigaragaza uguca bugufi kwe.”

Minisitiri Bamporiki yavuze ko na nyuma ibihangano byinshi yakoze, Amb. Habineza yagiye abishyigikira kandi akagira n’umwihariko wo kuba barabaye inshuti zikomeye yaba we ndetse n’abana be.

Ati “Minisitiri Habineza, ntekereza ko ibintu bikomeye abantu bamwigiraho ni ukwiyoroshya. Izi nshingano tubamo hari ubwo usanga kenshi zikurikizwa n’ibindi bintu utibaza ngo biva hehe ariko ugasanga umuntu yahawe inshingano yishyira hejuru.”

Yakomeje agira ati “Njye muzi nyine nk’umuntu wiyoroshya kandi wakoze mu gihe kigoye cyaba icy’umuco cyangwa siporo, agira umumaro cyane cyane muri siporo kubera ko dufite ibintu byinshi tumwibukiraho; yabashije kuzana ibyamamare by’abanyamahanga hano no kugerageza kubungabunga umuco mu gihe kitari cyoroshye.”

Minisitiri Bamporiki avuga ko kwakira inkuru y’urupfu rwa Habineza Joe bigoranye ku muntu bari bamaze kubaka ubucuti.

Yagize ati “Kumva ngo Habineza Joe yitabye Imana ku myaka mike, umuntu w’umunyarugwiro, umutaramyi, umunyagikundiro, umunyabigwi, umuntu wubatse izina rye […] ni ikintu utabona uko uhita uvuga.”

Joseph Habineza ubwo yarahiriraga inshingano nka Minisitiri wa Siporo n'Umuco mu 2014

Yavuze ko adashidikanya ko umutima wa Habineza Joe n’uburyo yabanaga n’abandi ari igihamya ko yicaye iburyo bw’Imana.

Ati “Umutima we mwiza, impuhwe yagiraga, urukundo yagiraga, ubumuntu […] biratuma Imana twizera imuha Ijuru, natwe abizera tuzongere kumubona.”

Umunyamakuru Karirima Aimable Ngarambe uhagarariye IGIHE i Burayi na Amerika yavuze ko aziranye na Amb. Joe Habineza kuva mu 1988.

Muri icyo gihe bombi bakinanaga umukino w’intoki mu Ikipe ya Electrogaz Volleyball Club, ndetse ngo nyuma baje kongera gukinana mu 1994-95, muri Amasata Volleyball Club.

Yavuze ko “Namumenye nk’umukinnyi mwiza ugendera ku kinyabupfura, uhorana umutima mwiza, kandi udashaka ko uwo bari kumwe agira irungu, agakunda guhora ashyenga, mbese yahoranaga urugwiro.”

Yakomeje agira ati “Agakunda kugira ishyaka mu myitozo no mu mikino, bigakomeza no mu kazi yakoraga. Ndibuka ko yanze kwambara umwenda wa Electrogaz kuko wanditseho Pepsi Cola yari umuterankunga icyo gihe kugira ngo atanyuranya na Bralirwa yakoreraga, byerekana ubudahemuka yagiraga.”

Karirima avuga ko ibi byose kandi byarangaga Habineza byanahuriranaga no kuba yari umuhanga cyane, ukunda abantu, urangwa n’ikinyabupfura no kwicisha bugufi.

Abo mu myidagaduro bati ‘yari abisobanukiwe’

Amb. Habineza Joseph yakoze mu myanya itandukanye by’umwihariko muri guverinoma yahawe kuyobora Minisiteri y’Urubyiruko, Siporo n’Umuco mu 2004.

Mu 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe Minisiteri ya Siporo n’Umuco kugeza mu 2011. Aho yaje kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

Mu 2014, kandi yongeye kugirwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco, aza gusimbuzwa mu 2015. Muri izi nshingano zose yakoraga zabaga zose zimuhuza n’urubyiruko by’umwihariko urubarizwa mu mikino n’imyidagaduro.

Abahuye na we bamuzi nk’umuntu wabahaga ikaze, akumva ibitekerezo n’ubusabe bwabo kandi umunsi ku munsi agashaka ibisubizo ku bibazo bafite.

Joseph Habineza ni umwe mu bayobozi bakundaga gusabana no kuganira n'urubyiruko cyane

Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, ni umwe mu bahuye kenshi na Amb. Habineza ndetse amufiteho urwibutso rwo kuba yaramubereye umugisha.

Ati “Namumenye agarutse kuba Minisitiri wa Siporo n’Umuco igihe twateguraga Miss Rwanda. Numvaga abantu bose bamukunze ariko ntaramenya uko bimeze, nyuma yaho rero twarakoranye, nza kubona uburyo ari umuntu wasabanaga n’abantu bose, akakira abantu bose.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kintu gikomeye ariko, yari umuhanga cyane yakundaga guhanga ibishya cyane. Ndibuka hari ibintu twajyaga tuvuga ngo ibi ntabwo twabishobora, akanga ati ’mwabikora, mugende mugerageze kandi muzabishobora’, kandi nyuma tukabikora bigakunda.”

Ishimwe avuga ko mu by’ingenzi yibukira kuri Amb. Habineza harimo guca bugufi no kugirira akamaro umugezeho wese.

Ati “Ni umuntu utaracaga ku ruhande, yakubwizaga ukuri. Kwitaba Imana kwe na n’ubu sindabyumva. Icyo nzi cyo ni kimwe, umuntu wese wabashije kumugeraho, yamubereye umugisha kandi aba n’isomo kuri we.”

Yakomeje agira ati “Joe ntimwakwicarana iminota 10 nta somo uramukuraho, yageraga ku bato rero akatubwira ati ’iki kintu wagikora kandi wakigeraho’, ni umuntu utanga ubufasha aho bishoboka hose. Nongere mbisubiremo yari umuntu w’umuhanga. Ni bya bindi buri wese agira umunsi we, naboneraho n’umwanya wo kwihanganisha abana n’umuryango we wose.”

Mushyoma Joseph [Boubou] uyobora East African Promoters (EAP) itegura ibitaramo birimo East African Party, Iwacu Muzika Festival n’ibindi yavuze ko Amb. Habineza yari umuntu wumva neza ibijyanye n’umuziki kandi agahora aharanira kuwuteza imbere.

Ati “Murabizi kuva kera yari umugabo wabanye n’abahanzi cyane, yumvaga ibijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni by’umwihariko, yarabyumvaga kandi ntiyasubizagayo umuntu umusanze, yakwakiraga neza cyane, agasabana akagira urugwiro.”

Yakomeje agira ati “Yari umugabo wumvikana, wumva ibitekerezo byawe akabiha agaciro, akakugira inama. Kuri EAP by’umwihariko igihe yari Umuyobozi Mukuru wa Radiant, twarakoranye aba umwe mu bafatanyabikorwa, twazengurukanye igihugu cyose. Tubuze umuntu wumvaga ibyo dukora cyane.”

Joseph Habineza abamuzi neza bavuga ko yari umuntu urangwa n'urugwiro

Umuhanzi Mani Martin ni umwe mu bari mu ruhando rw’imyidagaduro n’uruganda rwa muzika muri rusange uzi neza Habineza Joe kuko mu bihe yatangiraga umuziki, byinshi Guverinoma y’u Rwanda yageneraga abahanzi mu kubafasha byanyuzwaga muri Minisiteri yari ayoboye.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Kuri njye Joe Habineza yari umuntu w’indashyikirwa kandi bitamubuza gushyikirana na bose. Yagize uruhare runini mu rugendo rwa muzika yanjye ubwanjye no muri muzika Nyarwanda mu gihe turimo.”

Mani Martin mu 2011, ubwo yatangiraga itsinda rimufasha kuririmba rya Kesho Band, hari benshi bumvaga bitazashoboka ko mu Rwanda umuhanzi yaririmba umuziki wa ‘Live’, ibintu abantu bari basanzwe bamenyereye mu nsengero no mu tubari gusa.

Icyo gihe uyu muhanzi yegereye Joe Habineza, aramuganiriza amubwira uburyo yumva ashaka gukora umuziki w’umwimerere ukajya ucuranwa mu bitaramo byo mu Rwanda ariko kuri Mani Martin ngo ntiyari afite icyizere ko bizashoboka.

Ati “Yampaye ubutumwa bukomeye bwanyongereye ingufu zo kudacika intege. Navuga ko yagize uruhare runini mu kuba mbasha gukora muzika uko nyikora ubu.”

Yakomeje agira ati “Yarambwiye ngo ‘ikintu cyose tuzi cyashinze imizi kikarema impinduka cyatangijwe n’umuntu umwe wagize igitekerezo maze akifatanya na bake babyumvaga abandi bakazakurikira nyuma’.”

Mani Martin avuga ko kugeza ubu iyo arebye imbaraga zaje gushyirwa mu gucuranga umuziki w’umwimerere [Live Performance] ahita yibuka amagambo yabwiwe na Joe mu myaka myinshi ishize.

Ati “Kuri njye tubuze umuntu w’ingirakamaro.”

Abo ku mbuga nkoranyambaga bashenguwe n’itabaruka ry’inshuti yabo ‘Joe’

Mu batanze ubutumwa bwihanganisha umuryango wa Habineza harimo abantu ku giti cyabo, ibigo bitandukanye by’umwihariko ibishamikiye kuri Minisiteri ya Siporo, nyakwigendera yigeze kuyobora.

Ambasade y’u Budage mu Rwanda yagize iti “Ruhukira mu mahoro Joe. Uzakumburwa. Byari iby’agaciro gukorana nawe by’umwihariko muri siporo. Twihanganishije umuryango n’abo asize.”

RIP Joe - you will be missed. It was a pleasure and honor to work with you in particular in sports 🙏🙏🙏
Condolences to the family and loved ones left behind. https://t.co/5TG7vXK7oq

— German Embassy Kigali (@GermanyinRwanda) August 20, 2021

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yagize ati “Mbabajwe n’itabaruka rya Joe Habineza, Roho yawe iruhukire mu mahoro y’iteka. Abanyamuryango ba Siporo bazahora bakwibuka.”

Sadenned by the pass away of Joe Habineza,
May Your Soul Rest In Eternal Peace. The Sport family will always remember you. pic.twitter.com/tShvbtU6oi

— SHEMA - M. Didier (@SMDidier1) August 20, 2021

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, Nizeyimana Olivier yagize ati “Njyewe na buri munyamuryango wa FERWAFA, ababajwe n’itabaruka ry’uwahoze ari Minisitiri wa Siporo Amb Joseph Habineza.”

Yakomeje agira ati “Abakunzi b’umupira w’amaguru bifatanyije n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye. Ruhuka neza Joe.”

FERWAFA President @CafuOli and everyone at FERWAFA is saddened by the passing of former Sports Minister, Amb Joseph HABINEZA.

The football fraternity stands with his family in these despairing times.

Rest well Joe. pic.twitter.com/cb8cdewKys

— Rwanda FA (@FERWAFA) August 20, 2021

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred yagize ati “Nihanganishije Umuryango wa Joe Habineza. Tuzahora tuzirikana ukwiyoroshya kwawe. Roho nziza yawe izahora mu mitima yacu. Uruhukire mu mahoro Joe.”

Heartfelt condolences to Joe Habineza’s family. We will always treasure the memories of your simplicity and warmth. Your gentle soul will always be in our hearts. RIP Joe pic.twitter.com/b58hUrBWpd

— Fred Mufulukye (@Fredrwanda) August 20, 2021

Inkuru bifitanye isano: Amb Joseph Habineza wabaye Minisitiri yitabye Imana

REST IN PEACE Amb. Habineza Joseph "Joe", former Rwanda Sports Minister

We appreciate your support on Tour du Rwanda. #RIPJOE pic.twitter.com/bPRXAfkrUj

— Tour du Rwanda 🇷🇼🚴🏾 (@tour_du_Rwanda) August 20, 2021

The Rwanda Cycling Federation is saddened by the death of former Sports Minister Habineza Joseph "Joe".

The photos are during the cocktail with HE Paul Kagame after the Tour du Rwanda 2014 triumph.#RIPJOE pic.twitter.com/3YKFdjWMPx

— Rwanda Cycling Federation (FERWACY) (@cyclingrwanda) August 20, 2021

RIP Joe! Sincere condolences to his family, friends and sport family in general.😭😭😭 pic.twitter.com/golCn9ilOq

— Aimable Bayingana🇷🇼 (@Aima_Bayingana) August 20, 2021

Igendere Nshuti yanjye nzagukumbura. Ndumva bingoye kubyakira. pic.twitter.com/o9SBrL9SYP

— KARANGWASewase🇷🇼 (@KARANGWASewase) August 20, 2021

At #RwandaVolleyball Family we are saddened by the passing of Hon. Joseph HABINEZA.
His legacy in #Volleyball will stay forever.
Our thoughts and prayers are with his family.
RIP Joe! pic.twitter.com/5wYOlx1xNt

— FRVB | RWANDA VOLLEYBALL FEDERATION (@RwandaVolleybal) August 20, 2021

RIP Joe 💔 condolences to the family.

— TOM CLOSE (@tomclosetweets) August 20, 2021

I was 19 when i received my first ever TIP as a DJ. It was from this man.😔. pic.twitter.com/zV1kWxTi9y

— DJ Pius (@DeejayPius) August 20, 2021

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n’urubyiruko mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi.

Yabanje kujya kwivuriza muri Nigeria ahava akomereza i Nairobi muri Kenya ari naho yaguye. pic.twitter.com/WEvWriYY4G

— IGIHE (@IGIHE) August 20, 2021

Ambasaderi Habineza Joseph yasize urwibutso rutazasibangana mu bo yabanye na bo udasize n'abanyamakuru bagiranye ibiganiro bitandukanye. Aha yari muri Village Urugwiro aganira n'itangazamakuru



source : https://ift.tt/3gmqY2L

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)