Ibikorwa byo gucyura abantu i Kabul birakomeje, u Buhinde bwamuritse urukingo rwa Covid-19 rudasanzwe...agezweho mu mahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gucyura abantu ibihumbi 13 mu bihumbi 18 bariyo.

Perezida Joe Biden yatangaje iki gikorwa ari kimwe mu bigoye mu gucyura abantu byabayeho mu mateka ndetse ko atakwizeza abantu umusaruro wacyo 100%.

Ati “Ntabwo nabizeza umusaruro wa nyuma uko uzaba umeze cyangwa se ko bizarangira nta buzima butikiye. Gusa nk’Umugaba w’Ikirenga, nabizeza ko nzakoresha ubushobozi bwose.”

Ku rundi ruhande, umutwe w’aba-Taliban uherutse kwigarurira ubutegetsi, watangaje ko uteganya kumurika Guverinoma nshya mu byumweru bike biri imbere.

Amerika ikomeje ibikorwa byo gucyura abaturage bayo bari i Kabul kuva umutwe w'aba-Taliban watangaza ko ufashe ubutegetsi

U Bugereki bwashyizeho uruzitiro rwa kilometero 40 mu kwirinda ibibazo byo muri Afghanistan

U Bugereki bwashyize ku mupaka wabwo ubutandukanya na Turikiya, uruzitiro rureshya na kilometero 40 mu kwirinda ko abimukira baturutse muri Afghanistan bakwinjira mu gihugu.

Minisitiri ushinzwe ubusugire bw’abaturage mu Bugereki, Michalis Chrisochoidis, yatangaje ko imipaka y’igihugu cye itazigera ivogerwa.

Kuva Aba-Taliban bafata igihugu, ubwoba bwakwiriye hose abaturage bamwe batangira gushaka uko bahunga bajya mu bihugu by’amahanga.

U Bugereki bwavuze ko abazinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bazasubizwa aho bavuye.

U Bugereki bwashyizeho urukuta rutuma abanya-Afghanistan batabasha kwinjira mu gihugu

U Buhinde bwemeje ubwoko bushya bw’urukingo rwa Covid-19 rwifashisha ADN

Ikigo gishinzwe kugenzura imiti mu Buhinde, cyemeje urukingo rwa mbere rwa Covid-19 rukozwe hifashishijwe utunyangingo shingiro, ADN, aho rugiye kwifashishwa nk’uburyo bw’ubutabazi mu guhangana n’iki cyorezo.

Uru rukingo rwiswe ZyCoV-D, umuntu azajya ahabwa doze eshatu zimufashe kuba yakwandura iyi virus ku kigero cya 66% nk’uko bitangazwa na Cadila Healthcare, ikigo cyarukoze.

Iki kigo kirateganya gukora inkingo miliyoni 120 nibura buri mwaka. Mbere ubwoko nk’ubu bw’inkingo zifashisha ADN bwari bwagaragaje ko butanga umusaruro ku nyamaswa aho kuba ku bantu.

U Buhinde bumaze gutanga doze miliyoni 570 z’inkingo bwifashishije ubwoko butatu bwazo harimo urwa Covishield, Covaxin na Sputnik V.

Nibura 13% by’abakuze muri iki gihugu bamaze gukingirwa byuzuye mu gihe nibura 47% bo bamaze guhabwa doze imwe.

Urukingo rushya rwa Covid-19 rwakorewe mu Buhinde rwakozwe hifashishijwe ADN

Amerika yashyizeho miliyoni 5$ ku watanga amakuru y’aho Antonio Indjai aherereye

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho miliyoni eshanu z’amadolari nk’igihembo ku muntu wese watanga amakuru yaganisha ku itabwa muri yombi rya Antonio Indjai wahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo za Guinea-Bissau.

Indjai ni we wayoboye Coup d’état yabaye mu gihugu cye mu 2012 mbere y’uko yirukanwa nyuma y’imyaka ibiri.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2013 zamushinje ibyaha bitandukanye birimo ubucuruzi bwa cocaine no gucuza intwaro.

Ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo iby’iterabwoba, ubugambanyi mu gucuruza cocaine n’ibindi.

Muri Gicurasi 2012, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyiriyeho Indjal inyandiko zitamwemerera gukora ingendo.

Amerika yashyizeho miliyoni 5$ ku watanga amakuru y’aho Antonio Indjai aherereye



source : https://ift.tt/3mmmVYm
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)