Mc Brian yatanze mituweli ku baturage 250 i Nyagatare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasizuba. Kiri mu byo asanzwe by’urukundo akunze kwita ‘Giving Back to the Community’. Ni igikorwa cya gatanu bakoze mu myaka itanu ishize.

Murekatete Juliet, Visi Meya Ushinzwe Imirebereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyagatare, yavuze ko ubwisungane mu kwivuza bwatanzwe na Mc Brian n’inshuti ze bugiye gufasha aba baturage bwahawe.

Ubu bwisungane bufite agaciro k’ibihumbi 750 Frw.

Ati “Ubu ntimugire ngo mwakoze ku gikorwa kimwe cyo kwivuza gusa. Ndangira ngo mbasobanurire ibikorwa birimo uko bingana. Bakoze ku buzima bwose. Umunyeshuri uri hano murimo murabona ko harimo abanyeshuri bambaye impuzamnkano, ubu ntabwo ashobora kurwara ngo areke kwivuza, niyivuza azajya no kwiga akurikirane amasomo neza. Ubwo mudufashije guhangana n’abana bata ishuri.”

Murekatete yavuze ko abahawe mituweli batoranyijwe n’inzego zibishinzwe bagendeye ku baturage batari bagatanze ubwisungane mu kwivuza.

Mc Brian aganira na IGIHE, yavuze ko ari umusanzu yatanze ari inshingano nk’umuturage ushaka ko igihugu cye gitera imbere.

Ati “Ni ibikorwa nkora, kugira ngo nshimire Igihugu cyanjye amahirwe kimpa mu mwunga wanjye wo kuba MC. Kuko ibyiza ngeraho mbona ntabundi buryo nashimira Igihugu cyanjye uretse gutanga umusanzu wo gufasha abababaye.”

Mu 2017, Mc Brian afatanyije n’inshuti be basangiye n’abana bo ku muhanda bashishikariza gusubira mu ishuri no mu miryango. Mu 2019, iri tsinda ryatanze ihene ku miryango yo mu karere ka Bugesera.

Mu gihe cya Guma mu Rugo mu 2020, Mc Brian n’inshuti ze batanze ibiribwa ku miryango 10 itishoboye.

Mc Brian yayoboye ibirori by’imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketball (BAL) yabereye muri Kigali Arena, Tour du Rwanda inshuro eshatu n’andi marushanwa ategurwa na Ferwacy.

Uyu musore yayoboye kandi Kigali Marathon, imikino yose ya Basketball yo mu Rwanda shampiyona n’andi marushanwa ya Basketball, imikino myinshi igiye itandukanye, ibitaramo bigiye bitandukanye harimo ibya Meddy, The Ben, Riderman, ubukangurambaga bwa Leta butandukanye n’ibindi.

Aba baturage ni bamwe mu bari bataragira amahirwe yo kubona ubwisungane mu kwivuza
Iki gikorwa abantu bakurikizaga amabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Imiryango 43 niyo yahawe ubu bufasha
Mc Brian yiyemeje gukora ibikorwa nk'ibi ashaka kwitura ineza igihugu kubera amahirwe agenda abona mu buzima bwe
Murekatete Juliet, Visi Meya Ushinzwe Imirebereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyagatare yashimiye ubufasha MC Brian na bagenzi be bahaye abaturage
Nyuma y iki gikorwa abantu bacinye akadiho
MC Brian amaze igihe kinini akora akazi k'ubushyushyarugamba



source : https://ift.tt/3y0ACya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)