Komite nshya ya Chorale de Kigali yatangiye i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, ni bwo muri Saint Paul aho Chorale de Kigaki isanzwe ikorera ibikorwa byayo, habereye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya komite nshya na komite isimbuwe.

Mu ijambo rye, Perezida mushya w'iyi korali, Dr Albert Nzayisenga, yavuze ko ashimira Komite icyuye igihe, kandi ko Komite ayoboye izakomereza aho abo basimbuye bari bageze mu kubaka umuryango uhamye.

Yishimiye kandi ko komite ayoboye irimo abagore benshi, ibintu bitari byarabayeho muri Chorale de Kigali. Ngo ni ikigaragaza ko umuryango uri gutera imbere kandi ugendana n'ibihe.

Perezida ucyuye igihe, Dr. Byiringiro Jean Claude, yashimiye abari bagize Komite yasimbuwe ubwitange bagaragaje muri manda y'imyaka 2 irangiye. Kandi, abasaba kuzaba hafi abagize Komite nshya, kugira ngo bazagere ku nshingano batorewe uko bisabwa.

Komite nshya yamurikiwe kandi imishinga migari, yari yaratangiwe na Komite icyuye igihe ngo na bo bayikomeze. Muri iyo mishinga, harimo nko kubaka inzu Chorale de Kigali yakoreramo ibikorwa, umushinga w'ishuri rya Muzika n'indi.

Umushinga w'ishuri rya Muzika watekerejwe cyera, ariko washyizwe muri gahunda y'ibikorwa muri manda ishize. Uyu mushinga, ujyanye no guhugura urubyiruko muri muzika.

Chorale de Kigali, ifite gahunda yo gushakira inkunga uyu mushinga, kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.

Inzu bashaka kubaka yo gukoreramo (Bureau), niyo bazajya bakoreramo imyitozo yo kuririmba, n'ibindi. Ni umushinga umaze hafi imyaka itanu utekerezwaho. Chorale de Kigali isanzwe ikorera muri Saint Paul, aho ikodesha.

Ku wa 22 Kanama 2021, ni bwo Abanyamuryango ba Chorale de Kigali batoye komite nshya, izabayobora kuva muri 2021 kugeza muri 2023, irangajwe imbere na Dr Albert Nzayisenga.

Dr Albert Nzayisenga, yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Chorale de Kigali, nyuma y'uko mu 2019 asimbuwe kuri uyu mwanya na Dr Byiringiro Jean Claude.

Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA, Dr Albert Nzayisenga yavuze ko 'bishimishije' , kuba yarongeye gutorerwa kuyobora Chorale de Kigali.

Ati 'Ni ibintu bishimishije! Kandi binazanye indi 'challenge' yindi, urabona ubu ngubu bije mu gihe cya Coronavirus.  Ntabwo biba byoroshye gutekereza imikorere igendanye n'ibihe turimo ubu ngubu, urumva ko ari 'challenge' ikomeye ariko imbaraga turazifite zo kubikora, zo kubitekerezaho n'abanyamuryango, tukareba ko tuwuteza imbere n'ubwo ibihe bitoroshye.'

Dr Nzayisenga yakomeje avuga ko mu byo komite nshya ishyize imbere, harimo gukomeza kugaragariza abakunzi ba Chorale de Kigali ubuhanga n'ubuhangange bwayo, binyuze mu ndirimbo no mu bitaramo.

Dr Diane Kayitesi, ni we wagizwe Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe ubutegetsi n'imari, asimbuye Rukundo Charles Lwanga. Bwana Oscar Irambona, yabaye Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe tekiniki n'imyitwarire, asimbuye Hodari Jean Claude.

Umunyamabanga Mukuru yabaye Madamu Illuminée Kamaraba, asimbuye Bigango Valentin. Umunyamabanga wungirije yabaye Marie Chantal Uwamahoro, asimbuye Utembinema Germaine.

Umubitsi Mukuru yabaye Vestine Uwiragiye, asimbuye Turayishimye Leandre. Umubitsi wungirije yabaye Bwana Jean Fidele Nyirimana, asimbuye Mfituwampaye Eristarque.

Abajyanama babaye Prof.Dr. Jean Claude Byiringiro [Wasimbuwe ku mwanya wa Perezida wa Chorale de Kigali] na Mr. Jean Claude Hodari wari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe tekiniki n'imyitwarire.

Aba ni abasimbuwe muri Komite, n'abashya bayinjiyemo. Ni nyuma y'ihererekanyabubasha ryabaye kuri iki Cyumweru muri Saint Paul, aho Chorale de Kigali ikorera ibikorwa byayo  

Uwambaye ikote ni Dr. Byiringiro Jean Claude, Perezida ucyuye igihe, ari kumwe Dr. Nzayisenga Albert, Perezida mushya wa Chorale de Kigali



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109024/komite-nshya-ya-chorale-de-kigali-yatangiye-inshingano-imurikirwa-umushinga-wishuri-rizafa-109024.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)