Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yatangiye g... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibikorwa byo gufata amashusho y'iyi filime, Perezida Samia Suluhu yabitangiye ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021 ahereye mu kirwa cya Zanzibar, aho yari ari mu ruzinduko rw'akazi.

Kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu Biro bya Perezida wa Tanzania, Jaffar Haniu yatangaje ko muri iyi filime Perezida Samia azagaragaza ahantu hatandukanye nyaburanga ba mukerarugendo bashobora gusura.

Muri iyi filime, hazaba hagaragaramo ibyiza nyaburanga by'ahantu hatandukanye muri Tanzania, ibyerekeye ubugeni ndetse n'umuco, byose bigamije kwamamaza Tanzania ku rwego mpuzamahanga.

Mu 2018, Perezida Paul Kagame yakoze filime nk'iyi 'The Royal Tour' yerekana ishusho y'ubukerarugendo mu Rwanda ikanavuga byinshi ku buzima bwa Perezida Kagame.

Perezida Kagame Paul agaragara yereka umunyamakuru Peter Greenberg ibyiza bitatse u Rwanda n'urugendo rw'iterambere ruhanzwe amaso.

Iyi filime yagizwemo uruhare rukomeye na John Feist wanditse akanayobora imigendekere y'amashusho, Raymond Kalisa wo mu Rwanda wafashije ikipe ya Peter Greenberg, Seth Goldman bafatanyije kuyobora umushinga wa 'Rwanda The Royal Tour'; Brandon Frazier, umuhuzabikorwa; Kallen Barad.

John Feist, umwanditsi akaba n'umuyobozi w'amashusho ndetse na Cico Silver wafataga amashusho akoresheje Drone. Hejuru ya bose hari Peter Greenberg Umunyamakuru wamenyekanye kubera gukora inkuru zimbitse ku mibereho y'aba Perezida bakomeye yishingikirije ubukerarugendo.

  Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yatangiye gukora filime mbarankuru izwi nka 'The Royal Tour'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109029/perezida-wa-tanzania-samia-suluhu-yatangiye-gukora-filime-izwi-nka-the-royal-tour-109029.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)