
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kaama 2021, ni bwo uyu mubyeyi yabyariye abana batanu mu Bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe.
Uyu mubyeyi wibarutse abana batanu yakoraga akazi ko gutunganya inzara muri Saloon de Coifure Kimimironko mu gihe umugabo we yakoraga ako kogosha.
Umwe barwaje uyu mubyeyi yabwiye IGIHE ko abana uyu mubyeyi yabyaye bavukiye ku mezi atanu.
Yagize ati “Yabyaye abana batanu bavutse igihe kitageze bavukiye ku mezi atanu ariko hashize akanya umwe arapfa n’ubu undi w’umuhungu yamaze gupfa.”
Ubwo IGIHE yateguraga iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, umurwaza w’uyu mubyeyi yatangaje ko n’abandi bana babiri bamaze gupfa hasigaye umwe.
Yakomeje avuga ko umuryango wabyaye aba bana ukeneye ubufasha kugira ngo ubashe gushyingura izi mpinja bitewe n’uko utishoboye.
Ati “ Ubu hamaze gupfa abana bane undi mwana we ari muri couveuse ariko umubyeyi we ameze neza ariko nyine urabyumva umuryango wabo ukeneye ubufasha kuko ntiwishoboye byibuze kugira ngo unabone uko ushyingura abo bana cyane ko n’uyu mubyeyi yari amaze hafi ibyumweru bibiri ari mu Bitaro I Kanombe akoresha amafaranga.”
Kugeza ubu uyu mubyeyi wabyaye aba bana batanu aracyari mu Bitaro bya Kanombe aho we n’umwana we usigaye barimo kwitabwaho n’abaganga.
source : https://ift.tt/3AXuDMs