Rwamagana: Urubyiruko rwigishijwe imyuga ku buntu rwasabwe kwiteza imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masomo yatangiwe mu kigo cya ‘Ukwigira Center’ giherereye mu Murenge wa Kigabiro. Mu myuga bigishijwe harimo ijyanye no gukora amashanyarazi, amazi, guteka no kudoda mu gihe cy’amezi 12.

Sheikh Habimana Saleh uri mu bashinze iki Kigo yavuze ko kwigisha iyi myuga uru rubyiruko bikorwa ku buntu mu kunganira Leta mu kwigisha abakiri bato.

Ati “Mu myaka irindwi tumaze dukora nibura 80% by’abana bacu bari ku isoko ry’umurimo; ubu hari n’abana bane bari gukora muri Zambia bagiyeyo gukora iby’amashanyarazi, uru ni urugendo twatangiye akenshi twifuza ko abana babona cyangwa batunga amafaranga bakiri bato.”

Sheikh Habimana yavuze ko abize kudoda bahawe imashini zizabafasha mu kwiteza imbere, bakaba bagiye kubafasha mu gushinga Koperative bazakoreramo.

Irimaso Ally wize ibijyanye no kudoda yavuze ko bashimira ubuyobozi bwabafashije kwiga avuga ko intego bajyanye ku isoko ry’umurimo ari ugukora neza no kwiteza imbere.

Ati “ Ndashimira abayobozi bacu badahwema kudutekerereza kuba twagira icyo twigezaho, nize ibijyanye no kudoda, rero ni umurimo mwiza, ibyo twize tugiye kubishyira mu bikorwa twiteze imbere kandi dufashe n’abandi nk’uko natwe twafashijwe.”

Mutuyimana Amina we yavuze ko intego afite ari ukwiteza imbere no gufasha umuryango we mu buryo bugaragara.

Ati “ Ndishimye cyane kuba mbashije kwiga nkanahabwa imashini yo kudoda igiye kumfasha mu gukorera amafaranga niteze imbere nteze imbere n’umuryango wanjye.”

Ikigo Ukwigira Center cyashinzwe n’Umuryango Umbrella for Vurnerable umaze imyaka irindwi ukaba waratewe inkunga n’Abayisilamu bo mu Budage.

Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo y'imyuga basabwe kuzayifashisha biteza imbere ubwabo n'imiryango bakomokamo
Sheikh Habimana Saleh uri mu bashinze iki Kigo yavuze ko kwigisha iyi myuga uru rubyiruko bikorwa ku buntu mu kunganira Leta mu kwigisha abakiri bato
Abasoje amasomo mu budozi bahawe n'imashini bazifashisha mu mwuga wabo



source : https://ift.tt/3D51QaD

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)