Jacques Tuyisenge yasabye anakwa umukunzi we (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, yasabye anakwa umukunzi we kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021.

Nkuko amashusho akurikira abigaragaza, Jacques Tuyisenge yari aherekejwe n'abasore b'inkorokoro ubwo yajyaga aho umuhango wo gusaba no gukwa wabereye; byari ibyishimo kuri Jacques Tuyisenge n'umukunzi we bari bashyigikiwe n'imiryango yabo ndetse n'inshuti zabo ku mpande zombi.

Biteganyijwe ko ku munsi w'ejo aribwo hazaba umuhango wo gusezerana imbere y'Imana no kwakira abatumiwe mu muhango w'ubukwe bwa Jacques Tuyisenge n'umukunzi we.



Source : https://yegob.rw/jacques-tuyisenge-yasabye-anakwa-umukunzi-we-video/

Post a Comment

0 Comments