Apotre Gitwaza asanga mu bintu Congo-Kinshasa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Apotre Gitwaza kuri ubu uherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Dallas yatangaje ko mu bintu abona Congo ikeneye harimo inzu z'imbohe zihagije, ibi akaba yabitangaje mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube yitwa Papa Legend TV.

Uyu mushumba wabajijwe ibibazo bitari bicye muri iki kiganiro, yabajijwe icyo yakora aramutse abaye Perezida wa Congo, abihungira kure, agaragaza ko we yaremewe gukora umurimo w'Imana, yongeraho ati "Reka nsubize mu gihe naba mbaye umujyanama wa Perezida wa Congo".

Yagize ati: 'Inama ya mbere njyewe naha Perezida wa Congo ni iyi nasaba Perezida wa Congo kubanza gusengesha igihugu cyose gusaba Congo ngo buri muntu wese wemera Imana abanze apfukame asabe imbabazi, abanyekongo bose babanze begere Imana batungane.'

Akomeza agaruka ku cya kabiri yakora mu gihe yaba ari umujyanama w'umukuru w'igihugu cya Congo Kinshasa ati: 'Ndi umujyanama wa Perezida namusaba kunga abanyekongo buri bwoko bukiyunga n'abanyekongo bakiyunga.'

Agaragaza kandi ko iki ari ikintu yashyiramo imbaraga nyinshi abishimangira agira ati: 'Nabishyiramo imbaraga cyane nkashyiraho Minisiteri y'Ubumwe n'Ubwiyunge noneho abantu bagahurira hamwe bagakora.'

Inama ya gatatu Gitwaza yaha Umukuru w'igihugu cya Congo-Kinshasa mu gihe yaba ari umujyanama we agaragaza ko ari ukongera inzu z'imbohe ati: 'Inama ya gatatu namuha ni ukongera inzu z'imbohe zajya zifashishwa mu gufunga abantu biba barya ruswa ndetse badatungana.'

Gitwaza asobanura iyi ngingo y'inzu z'imbohe agira ati: 'Igihe inzu z'imbohe zaba zimaze kuba nyinshi abantu bagafungwa umuntu atarebye ngo ni mwene wabo cyangwa ni iki, byatuma abandi batinya noneho umunyekongo wese agakora yaba uw'imbere n'uba hanze bose bagahabwa gukorera mu gihugu gifite amategeko n'ubwigenge.'

Gitwaza yanzura kuri iki kibazo yarabajijwe yabaye nk'ukora incamake z'inama zose yagira Perezida wa Congo Kinshasa agira ati:'Ni byo bintu bitatu: kwiyunga n'Imana, kwiyunga n'abantu no gufunga abanyabyaha.'

Apostle Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yavutse kuwa 15 Kanama 1971, ni umunyarwanda w'umupasiteri, umuvugabutumwa mpuzamahanga, umushakashatsi n'umwarimu, akaba ari nawe mushumba w'itorero rya Zion Temple Celebration Centre ku isi.

Zion Temple ni rimwe mu matorero akomoka muri Africa rifite umuvuduko wo kwaguka uri hejuru, rikaba rimaze guhindurira ubuzima bw'umwuka n'ubufatika bwa benshi muri Afrika no hanze yayo. Gitwaza kandi yashinze Minisiteri y'Ivugabutumwa 'Authentic Word Ministries' itegura ibiterane mpuzamatorero kandi mpuzamahanga, ifite radiyo na televiziyo ndetse n'amashuri n'ibitaro.

Gitwaza asanga kuba abanyekongo bamenya Imana, bakiyunga kandi bagakurikiza amategeko ari ibintu by'ingenzi Congo Kinshasa ikeneyeApostle Dr Paul Gitwaza mu murimo w'ivugabutumwa akorana ubuhanga harimo n'iryo akora abinyujije mu ndirimbo we ubwe yanditse akanaririmba

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO APOTRE GITWAZA YATANGARIJEMO INAMA YAGIRA PEREZIDA WA CONGO



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108771/apotre-gitwaza-asanga-mu-bintu-congo-kinshasa-ikeneye-cyane-harimo-gereza-nyinshi-108771.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)