Indirimbo 'Tuzatsinda' [Covid-19] yahuriyemo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Indirimbo igaruka ku buzima bwa COVID-19 yitwa 'Tuzatsinda' yahuriyemo abahanzi batandukanye bagera kuri 13 bose baririmba mu njyana zinyuranye, yageze ahanze ikaba yashyizwe kuri shene y'umuhanzi uzwi nka Andy Bumuntu.

Nk'uko bigaragazwa, ikaba yarakozwe hagamijwe guhuza abantu mu bumwe, icyizere, no kugira imbaraga kandi ko mu bufatanye igihe kizagera ibintu bikongera gusubira uko byahoze.

Abahanzi bari muri iyi ndirimbo ni Andy Bumuntu, Yvan Buravan, Peace Jolis, Mani Martin, Masamba, Kivumbi, Niyo Bosco, Mike Kayihura, Clarisse Karasira, Israel Mbonyi, Jules Sentore, Mucyosounds na Alynsano.

Iyi ndirimbo yatunganijwe mu buryo bw'amajwi na Bob Pro, iyoborwa na Cedrick Gitego ku nkunga y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) na Mastercard Foundation.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA 'TUZATSINDA' YAHURIYEMO IBYAMAMARE MU MUZIKI NYARWANDA

Andy Bumuntu, Niyo Bosco, na Masamba IntoreAlyn Sano ubwo hafatwaga amajwi y'indirimbo muri StudioYvan BuravanAndy BumuntuKivumbi, Mucyo Sound na Peace JolisClarisse Karasira na Niyo BoscoAndy Bumuntu, Israel Mbonyi na Mike KayihuraMucyo Sound, Peace Jolis, Mani Martin, Alyn SanoIsrael Mbonyi, Clarisse Karasira na Andy Bumuntu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108826/indirimbo-tuzatsinda-covid-yahuriyemo-abahanzi-13-bibyamamare-mu-rwanda-yageze-hanze-video-108826.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 18, June 2025