Ibya Rayon byaba bigiye kujya ku murungo ?…Sadate yahuye na Komite yamusimbuye n'abandi bayoboye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwiherero w'umunsi umwe wabaye kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021 aho komite y'iyi kipe iyobowe na Uwayezu Fidele bahuriye mu nama imwe na bamwe mu bayoboye iyi kiepe barimo Munyakazi Sadate, Murenzi Abdallah, Ntampaka Theogene na Martin Rutagambwa.

Umuvugizi wa Rayons Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko iriya nama ari 'Ubumwe bw'Aba-Rayon', yabaye kugira ngo bashyire hasi ukudahuza ubundi bimakaze gusenyera umugozi umwe.

Yagize ati 'Kubera ibintu byagiye biba muri Rayon Sports byo kutumvikana, bakagenda bashyamirana baganiraga uko bakomeza kugira ubumwe, bakagandukira ikipe bakanayifasha bakanafasha n'ubuyobozi, kimwe mu byabaye banakusanyije ubushobozi bwagura abakinnyi, bwakunganira komite.'

Yavuze ko buri umwe yatangaje ko azagura umukinnyi umwe kandi mwiza kugira ngo ashyigikire iyi kipe yari imaze gusigara inyuma mu kugura abakinnyi.

Nkurunziza Jean Paul yatangaje ko hari n'abakusanyije miliyoni 10Frw.

Ati 'Ni igikorwa gitangiye, ababonetse barageza ku bandi batabonetse ibyavuye mu biganiro ku buryo tuzatangira shampiyona turi hamwe.'

Rayon Sports ifite abakinnyi 13 bafite amasezerano, yaguze abandi bakinnyi 6 iracyashakisha abandi bakinnyi 8.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ibya-Rayon-byaba-bigiye-kujya-ku-murungo-Sadate-yahuye-na-Komite-yamusimbuye-n-abandi-bayoboye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)