Chelsea yihanije Arsenal ishyira Arteta mu mazi abira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutsindwa na Brentford ibitego 2-0,kuri iki cyumweru yatsindiwe ku kibuga cyayo na Chelsea ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya mbere.

Romelu Lukaku wakinnye umukino we wa mbere muri Chelsea nyuma yo kugurwa miliyoni 97 z'amapawundi, niwe watsinze igitego cya mbere ku munota wa 15 ku mupira mwiza yahawe na Reece James.

Lukaku w'imyaka 28,yari amaze imyaka 9 n'iminsi 360 akinnye umukino we wa mbere muri Chelsea ariyo mpamvu yakoze cyane kugira ngo yigarurire imitima y'abafana.

Ku munota wa 35,Chelsea yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Reece James nyuma y'umupira mwiza yahawe na Mason Mount agaca mu rihumye ba myugariro ba Arsenal bari barangaye.

Lukaku wabyigaga cyane ba myugariro ba Arsenal,yabonye amahirwe menshi yo kubona ibitego byinshi ariko umunyezamu Leno amubera ibamba.

Arsenal itakigira umukino wubakitse kubera urwego rwo hasi rwa bamwe mu bakinnyi bayo,niyo kipe imaze gutanga amafaranga menshi mu kugura abakinnyi muri iyi mpeshyi ariko nta n'umwe wakora ikinyuranyo mu bo yaguze.

Umutoza Arteta utaramara imyaka 2 muri Arsenal,amaze gutsindirwa mu rugo imikino myinshi kurusha iyo Arsene Wenger yatsinzwe mu myaka 6.

Arsenal iri mu mazi abira kuko ku mukino w'umunsi wa 3 izasura Manchester City imaze iminsi iyitsinda iyo bahuye.

Umutoza Mikel Arteta yatangaje ko gutsindwa uyu mukino byatewe nuko yabuze abakinnyi 9 bakomeye ndetse ngo nibaba bagarutse azitwara neza gusa yijeje abafana ko azatsinda umukino wo hagati mu cyumweru azakina na West Bromwich muri Carabao Cup.





Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-yihanije-arsenal-ishyira-arteta-mu-mazi-abira

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)