Bite bya Muhadjiri ugomba kwerekeza muri Tunisia #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri wabengutswe n'ikipe ya CS Sfaxien ikina mu cyiciro cya mbere muri Tunisia, nta gihindutse aragenda mu mpera z'iki cyumweru.

CS Sfaxien yabengutse Muhadjiri ubwo yakiniraga ikipe ya AS Kigali, kuko ni umwe mu bakinnyi bayizonze mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup ubwo bahuruga umwaka ushize.

Uyu musore uheruka gusinyira Police FC amasezerano y'umwaka umwe, akaba ashobora guhaguruka mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru akajya muri Tunisia kurangizanya n'iyi kipe, akaba azaba ari nyuma y'uko azakoreshwa ikizamini cy'ubuzima.

Umunyabanga wa Police FC, CIP Obed Bikorimana yabwiye ISIMBI ko iyi gahunda ya Muhadjiri nta kintu yayivugaho mu gihe amakipe yombi akiri mu biganiro bitarangira.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kuri gahunda yari isanzwe, Muhadjiri Hakizimana yari afite gahunda yo kugenda ku wa Gatandatu(ejo) ari bwo azava mu mwiherero w'ikipe y'igihugu yerekeza muri Tunisia.

Hakizimana Muhadjiri yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, Kiyovu Sports, Mukura VS, AS Kigali na APR FC.

Muhadjiri agomba kujya Tunisia kurangizanya na Club Sfaxien



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bita-bya-muhadjiri-ugomba-kwerekeza-muri-tunisia

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)