Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n'abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa kane tariki 19 Kanama 2021 kuri Hilltop Hotel, Perezida wa FERWAFA yagiranye inama nyunguranabitekerezo n'abayobozi b'amakipe yo mu kiciro cya kabiri igamije kurebera hamwe imigendekere myiza y'amarushanwa ahuza ayo makipe yo mu kiciro cya kabiri.

Ku ruhande rwa FERWAFA, iyi nama yari yitabiriwe na Perezida bwana MUGABO N. Olivier, Visi Perezida bwana HABYARIMA Marcel, Umunyamabanga Mukuru bwana UWAYEZU F. Régis ndetse n'abandi bakozi bo mu Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA.

Atangiza iyi nama, Perezida wa FERWAFA bwana MUGABO N. Olivier yabanje gushimira abitabiriye inama ndetse abashishikariza gutanga ibitekerezo biganisha ku cyatuma Shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu bagabo igenda neza.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bwana UWAYEZU F. Régis yabanje gusobanurira abayobozi b'amakipe ibikubiye mu mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 azakurikizwa muri ayo marushanwa. Yagaragaje inshingano za FERWAFA ndetse n'iz'amakipe kimwe n'ibihano biteganyijwe mu gihe ingingo ziri muri ayo mabwiriza yaba atubahirijwe.

Kimwe mu byo Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yasobanuye mu mpinduka zabaye ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 mu gihe cy'amarushanwa ''FERWAFA RETURN TO PLAY GUIDELINES'' ni ingingo yategekaga ko abakinnyi babana yavuguruwe kuri iyi nshuro amarushanwa akaba azakinwa abakinnyi bataha mu ngo zabo. Cyakora amakipe abyifuza akaba afite uburenganzira bwo gukina abakinnyi babana.

Mubyavuye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje impande zombi yanzuye ko amakipe agomba kwiyandikisha mu gihe cya vuba kuko biteganyijwe ko amakipe agomba gutangira imyitozo guhera ku itariki ya 25 Kanama 2021, ndetse amarushanwa akazatangira ku itariki ya 18-19 Nzeri 2021.

Biteganyijwe ko imikino ya 1/8 ibanza izakinwa ku itariki ya 21-22 Nzeri naho imikino yo kwishyura izakinwa ku ya 24-25 Nzeri 2021, kimwe cya kane ku mukino ibanza izakinwa kuya 27-28 Nzeri iyo kwishyura yo ikazakinwa ku ya 30 Nzeri na 1 Ukwakira 2021.

Kimwe cya kabiri imikino ibanza izakinwa kuya 4 -5 Ukwakira mu gihe iyo kwishyura izakinwe kuya 7-8 Nzeri 2021, umwanya wa gatatu wo uzakinwa ku itariki ya 10 Ukwakira 2021 naho umukino wa nyuma ari nawo uzagaragaza amakipe abiri agomba gusimbura AS Muhanga ndetse na Surise FC uzakinwa kuya 11 Ukwakira 2021.

Nk'uko byatangajwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, amakipe yashishikarijwe kwihutira kwiyandikisha kwitabira aya marushanwa kuko ari kimwe mu bizashingirwaho mu gihe cyo kunoza Ingengabihe ya Shampiyona y'Ikiciro cya kabiri mu bagabo.

Ikindi ni uko abayobozi b'amakipe y'Ikiciro cya kabiri bishimiye kuba Shampiyona igiye kuba nyuma y'igihe kinini yarahagaritswe kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

The post Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n'abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/inama-nyunguranabitekerezo-yahuje-ubuyobozi-bwa-ferwafa-nabanyamuryango-bo-mu-kiciro-ya-kabiri-yanzuye-ko-imikino-ya-2020-2021-izakinwa-hagati-muri-nzeri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inama-nyunguranabitekerezo-yahuje-ubuyobozi-bwa-ferwafa-nabanyamuryango-bo-mu-kiciro-ya-kabiri-yanzuye-ko-imikino-ya-2020-2021-izakinwa-hagati-muri-nzeri

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)