Babiri bagaragaye bakubita umuturage aziritse i Rutsiro batawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza umuturage waziritswe ku giti gikoze nk’umusaraba hari umuntu uri kumukubitisha umugozi.

Ubwo uyu muturage yakubitwaga n’umuntu bigaragara ko ari umunyamahanga, mu gihe hari abandi bantu bari bahagaze barebera ibiri kuba ndetse bambaye n’imyenda yanditseho Ali Group Holdings Ltd.

Amakuru IGIHE yaje kumenya ni uko ibi byabereye mu Kagari ka Mukura, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Rutsiro.

Abakubiswe bakoreraga iki kigo gikora ibijyanye no kubaka imihanda, ndetse mu majwi yumvikana mu mashusho ubwo umwe yakubitwaga, yavugaga ko yari aje gutwara umucanga wo kogesha umuvure.

Hari andi majwi yumvikana [bisa nk’aho ari abakorana n’uyu warimo akubita umuturage] babwira uwo muturage uri gukubitwa ngo asabe imbabazi.

Ubwo aya mashusho yahererekanywaga ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, abantu batandukanye bagaragaje ko bibabaje cyane ndetse ababikoze bakwiye gukurikiranwa.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Col Ruhunga Jeannot yahise atangaza ko aba bantu bagaragaye bakubita umuturabe bafashwe ndetse barimo no gukurikiranwa.

Binyuze kuri Twitter, Polisi yavuze ko “Abantu babiri harimo n’ugaragara muri aya mashusho bakekwaho gukubita Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien bafashwe.”

Yakomeje igira ati “Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, mu gihe inzego zibishinzwe zigikomeje iperereza.”

Amakuru avuga ko aba baturage babiri Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien barwariye mu bitaro mu gihe abakekwaho uruhare mu ikubitwa ryabo bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Aba baturage bakubiswe baziritse ku giti bashinjwa kwiba umucanga. Polisi yatangaje ko ababakubise batawe muri yombi



source : https://ift.tt/3DzO9k5
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)