Ambasaderi wa Amerika muri Tanzania yavuye mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa kabiri tariki ya 17 Kanama 2021 amafoto ya Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzaniya yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ari kugura ikigori ubwo yari arimo gutembera ibice bimwe na bimwe bya Tanzania. Ubwo yari ari mu nzira yerekeza Iringa yaje kubona abana bacuruza ibyo kurya birimo: ibirayi, ibijumba, ibisheke n'ibigori byokeje ahita agura ikigori.

Amb. Donald Wright avuga ko yaguze ikigori kandi ko yashimishijwe n'ibice yari yatembereyemo, ati "Naguze ikigori cyokeje. Nashimishijwe cyane n'ubwiza bw'ahantu nyaburanga muri kariya gace k'igihugu ndetse n'ubucuti bwa buri wese duhuye. Tanzaniya ni nziza  rwose".





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108777/ambasaderi-wa-amerika-muri-tanzania-yavuye-mu-modoka-ajya-kugura-ikigori-cyokeje-ku-muhand-108777.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)