Aho abandi bahanzikazi baburiye niho yahahiy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni abahanzikazi benshi bari bazwi ariko kugeza magingo aya bakaba batacyumvikana mu matwi y'abantu, bitewe n'uko batakoze umuziki ufite intego, cyangwa baciwe intege n'abo baje basanga cyane ko mu muziki w'u Rwanda ku gitsinagore byari bigoye cyane, havugwamo ruswa ishingiye ku gitsina yavuzaga ubuhuha.

Butera Knowless niwe muhanzikazi mu b'igitsina gore kugeza ubu uri kuri 'top' mu Rwanda. Yazamutse asanga abandi nka Miss Jojo, Miss Channel, Liza Kamikazi, basa n'abarembeera. Ubu niwe wamamaye cyane kandi ukunzwe kubarusha, kuko hari n'abatakigaragara.

Mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2015 mu Kiganiro Butera Knowless yari yatumiwemo, yavuze uko Ruswa mu muziki ayibona ndetse yongeraho ko itatuma impano yawe ikendeera, bitewe n'intego uba winjiranye mu muziki.

Mu kiganiro Kt Idols kuri KT Radio, Knowless yavuze ko ruswa ishingiye ku gitsina atayibona nk'imbogamizi yatuma impano y'umuntu yatsikamirwa ntigaragare.

Yagize ati 'Birashoboka cyane ko abana b'abakobwa benshi bakwa iyo ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo wenda bamenyekane muri muzika.

Ariko nanone burya biterwa n'uko waje witwara, cyangwa se impamvu uje muri muzika. Kuko ntitukirengagize ko uko wowe witwara cyangwa wifashe, ariko rubanda cyangwa wa muntu mugiye guhura ariko ari bugufate.'


Umuhanzikazi Butera Knowless ubuto bwe yabubyaje umusaruro

Knowless yavuze ko abona mu bahanzi b'abakobwa harimo ibice bibiri; 'abaza bifuza kumenyekana cyane ariko nta mpano bafite ndetse n'abandi baba bafite impano ariko badafite aho bahera ngo bamenyekane'.

Bariya bashaka kumenyakana cyane n'ubwo bwose baba nta mpano bafite, Knowless avuga ko aba ari bo bashobora kwemera ibyo bamusabye byose kugira ngo agere ku ntego ye.

Ati 'Naho ufite impano ntabwo yirirwa yiyandarika ngo abashe kumenyekana kuko byanze bikunze impano ntisaza ageraho akamenyekana kubera ibikorwa bye.'

Jodi Phibi ni umwe mu bahanzikazi bazwiho ubuhanga mu kuririmba live ndetse no kugira stage nziza. Yemera ko yatswe ruswa ishingiye ku gitsina, gusa ntahe amahirwe uwo muntu wayimwatse atashatse kuvuga.

Yagize ati 'Hari umuntu umwe usanzwe ategura ibitaramo bimwe na bimwe mu Rwanda. Yigeze kuza arambwira ngo hari gahunda amfitiye kandi irimo amafaranga nshatse rero twaba inshuti nkazagaragara mu bahanzi bazaririmba muri icyo gitaramo'.


Knowless yinjiye mu muziki afite intego

Jodi yongeraho ati: 'Nabanje kugira ngo wenda arimo gushaka kuntesha umutwe bisanzwe. Ariko byaje kugera ubwo ambwira ko tugomba kuryamana hanyuma akamfasha kumenyekanisha ibihangano byanjye'.

Butera Knowless w'ubu atandukanye cyane n'uwambere ya Ishimwe Clement.

Mu 2010 nibwo Butera Knowless yinjiye ku isoko rya muzika nyarwanda, mu kibuga cyarimo abari n'abategarugori mbarwa, nka Miss Jojo, Miss Shanel, Oda Paccy, Ciney n'abandi bake batacyumvikana.

Ingabire Jeanne waje kwiyita Knowless, ntabwo yinjiye neza afata bugwate imitima y'abakundaga ijwi rye, utibagiwe n'uburanga bwe.


Indirimbo ze yahereyeho zirimo 'Komeza', 'Nkoraho', 'Ibidashoboka, 'Byarakomeye' n'izindi, zarakunzwe cyane.

Mu gihe kitageze no ku myaka ibiri atangiye umuziki, Butera Knowless yagiye gutaramira mu Bubiligi, no mu Buholandi, ibintu byagaragazaga igikundiro yari afite.

Nyuma yo gutandukana na Safi Madiba wamufashaga cyane, yaje kwinjira muri KINA Music iyoborwa na Ishimwe Clement, waje no kumubera umugabo ubu bakaba bafitanye abana babiri.


Knowless ubwo yatwaraga Salax Awards

Kina Music niyo yakoze Butera Knowless nk'umuhanzikazi, kugeza abaye uwo ari we ubu.

Yegukanye ibihembo bitandukanye bya Salax Awards nk'umuhanzikazi wahize abandi anandika amateka yo kuba umugore rukumbi wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ubwo yegukanaga iya Gatanu.

Kuva yatangira umuziki, amaze kumurika Album eshanu, mbere ya 'Queens' yo mu 2016, iheruka ikaba ari ''Inzora'' ikaba ari nayo ikiri ku isoko ry'umuziki kugeza ubu ndetse akaba ari kuyikorera amashusho atandukanye mu bihugu bitandukanye.

Imyaka 10 Butera Knowless amaze mu muziki ifite igisobanuro kinini kuri we ndetse n'umuryango we kuko mu muziki ariho yamenyaniye na Ishimwe Clement bizihiza imyaka 5 babanye ndetse baza no kugira umuryango mwiza wibarutse Inzora na Ishimwe Or Butera.


Knowless niwe muhanzikazi rukumbi watwaye Primus Guma Guma, ibintu bimugira kuba isomo n'indorerwamo ku bandi bahanzikazi nyarwanda

Imyaka 5 Knowless na Clement bizihiza, isanze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music bombi bahuriyeho yinjije umuhanzi mushya Nel Ngabo inakomeza kwigaragaza ku isoko ry'umuziki ku ruhando mpuzamahanga, cyane ko umuhanzi uyibarizwamo Platini aherutse gusinya amasezerano akomeye mu gihugu cya Nigeria. Imyaka itanu isanze baramaze kwimukira mu nzu yabo nshya, inzu y'agaciro kanini iherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Isezerano rya Butera Knowless na Clement barihamije ku itariki 07 Kanama 2016



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108761/aho-abandi-bahanzikazi-baburiye-niho-yahahiye-ibyo-wakwigira-kuri-knowless-butera-umaze-im-108761.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)