Uteye ibuye ikuzimu ntihavumbukamo Abamalayika…Sadate yenyegeje umuriro yakongege yamagana ubutinganyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga by'umwihariko Twitter, ejo yari yatanze ibitekerezo kuri kapiteni w'Ikipe y'u Rwanda y'abagore muri Basketball, Tierra Monay Henderson usanzwe aryamana n'abo bahuje ibitsina.

Sadate yari yavuze ko uriya mukobwa akwiye kwamburwa inshingano z'ubukapiteni bw'Ikipe y'Igihugu ndetse n'ubwenegihugu kubera biriya yise amahano.

Benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga baramwatatse baramutwama bamubwira ko ubutinganyi atari ikibazo gihangayikishije u Rwanda kandi ko akwiye kureka buri wese agakora ibijyanye n'amahitamo ye.

Abandi na bo bavugaga ko umuntu nka Sadate adakwiye kwihandagaza ngo asabe ko hari Umunyarwanda wamburwa ubwenegihugu kuko ibyo biba mu bushishozi bw'inzego zibishinzwe.

Uyu munsi Sadate yagarukanye imbaraga kuri Twitter, agira ati 'Ku munsi w'ejo namaganye UBUTINGANYI maze nakira ibitutsi byose bibaho.'

Yakomeje agira ati 'Reka mbisubiremo Ubutinganyi ni ikibi nzacyamagana n'Umutima wanjye wose n'ubwenge bwanjye bwose. Abantutse mwese reka mbabwire nti 'Iyo uteye ibuye mu kuzimu ntiwakwitega ko havumbukayo abamalayika.'

Ni ijambo buri wese afashe umwanya akarisesengura yabonera igisobanuro, ariko muri macye yashakaga kuvuga ko abamututse bose bari mu buyobe kuko bashyigikiye buriya butinganyi we arwanya.

Yakomeje agira ati 'Niba ABATINGANYI mwumva mufite uburenganzira bwo gukora ibyo mushaka mwumve ko nanjye mfite uburenganzira bwo kwamagana icyo mbona ko ari kibi muri Sosiyete kandi rwose murabizi ko ntazacika intege.'

Yasoje agira ati 'Nyagasani abimfashemo.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uteye-ibuye-ikuzimu-ntihavumbukamo-Abamalayika-Sadate-yenyegeje-umuriro-yakongege-yamagana-ubutinganyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)