Nyagatare: Gupima Covid-19 mu midugudu bizagera ku basaga ibihumbi 32 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abasaga ibihumbi 32 bagiye gupimwa Covid-19
Abasaga ibihumbi 32 bagiye gupimwa Covid-19

Muri ako karere iyo gahunda yatangiye ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, igakorerwa nibura mu tugari tubiri muri buri murenge muri 14 igize Akarere ka Nyagatare.

Umukozi w'Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry'Ubuzima, Kamanzi Elia, avuga ko ku munsi wa mbere hapimwe abantu 5,029 kandi byagaragaye ko abantu babishakaga ari benshi, ahubwo igihe kibabana gito.

Kamazni Elia avuga ko iyi gahunda biteganyijwe ko izakorwa mu minsi itatu ikagera ku baturage 32,616 ni kuvuga abantu 302 muri buri mudugudu.

Ati “Ejo twatangiye amasaha agiye kubera n'imyiteguro ariko wabonaga abantu benshi bashaka kwisuzumisha. Buri mudugudu nibura hazapimwa abantu 302 hano muri Nyagatare, kandi si urugo ku rundi ahubwo dushobora gufata ingo runaka haruguru, izindi hepfo. Hari ingo zishobora kurengwa ariko gusa iyo mu muryango hagaragayemo uwanduye tuwusuzuma wose kugera ku ruhinja”.

Kamanzi avuga ko iki gikorwa kireba abantu kuva ku myaka 18 y'amavuko kuzamura, hagamijwe kureba uko bahagaze.

Imibare y'ubwandu bwa Covid-19, ni yo izagena niba akarere kugarijwe cyane cyangwa bidakabije ku buryo hashobora gufatwa ingamba zirenze, cyangwa zoroheje ku zari zisanzweho za Guma mu Rugo.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, aherutse gutangaza ko ubwiyongere bwa Covid-19 mu karere ayobora ntaho buhuriye no kuba igihugu cya Uganda bihana imbibi hariyo ubwandu bwinshi, kuko abandura benshi atari abegereye umupaka wa Uganda.

Yavuze ko ubwiyongere bwatewe no kudogoka kwa bamwe mu baturage, ntibakomeza gukurikiza ingamba zijyanye no kwirinda.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)