Uko byifashe mu mujyi wa Musanze ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uwo mujyi ndetse no mu ma karitsiye awukikije hagaragaraga umuturage umwe umwe mu muhanda na we wabaga afite impamvu zifatika zirimo nko kujya kwivuza, abagemurira abarwayi, abajya guhaha ariko bagaragaje impamvu zifatika bagiyeyo n'abandi bafite impamvu zihariye.

Nk'uko bisanzwe urubyiruko rw'abakorerabushake ku bufatanye n'inzego zishinzwe umutekano, bakomeje gukora akazi gakomeye, bayobora abaturage batabahutaza, ahubwo babaganiriza banabereka ububi bw'icyorezo cya COVID-19.

Inzu hafi ya zose mu mujyi wa Musanze zirafunze, uretse Farumasi, amaduka make acuruza ibiribwa, Banki na Station za Essence.

Icyagaragaye ni uko abacuruza ibiribwa babuze abaguzi aho bafite impungenge z'uko byangirika dore ko kubera gahunda yo guhana intera hagakora 30%, uwakoze nko ku itariki 17 azagaruka ku itariki 21, bakagira impungenge ko bazajya basanga ibiribwa byabo birimo inyanya n'ibindi bibora bizaba byaramaze kwangirika.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)