Dore ibyo ukwiriye kumenya ku ndwara yumutim... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

NINDE URWARA INDWARA Y'UMUTIMA ?

Indwara y'umutima itera impfu nyinshi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo Center For Diseases Control And Prevention (CDC). Muri Amerika umuntu umwe muri 4 bapfa aba yishwe n'umutima. Abantu 610,000 bapfa buri mwaka bishwe n'indwara y'umutima. Indwara y'umutima ntihitamo abo yica; abazungu, abirabura bose ibageraho.

NI UBUHE BWOKO BW'INDWARA Y'UMUTIMA ?

1. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Arrhythmia

2. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Atherosclerosis

3. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Cardiomyopathy

4. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Congenital Heart Defects

5. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Coronary arty diseases (CAD).

6. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Heart infection

NI IBIHE BIMENYETSO BIGARAGARA KU MUNTU URWAYE INDWARA Y'UMUTIMA ?

Nk'uko indwara y'umutima ifite amoko atandukanye, ni nako n'ibimenyetso byayo na byo bitandukanye bishingiye ku bwoko bw'iyo ufite. Bimwe muri ibyo bimenyetso twavugamo ibi bikurikira:

1. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Umutima utera cyane cyangwa gahoro gahoro

2. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Kuribwa umutwe w'imbere

3. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Gucika intege

4. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Kuribwa mu gatuza

5. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Kumva ufite ubukonje bwinshi by'umwihariko mu mbavu

6. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Uburibwe budasanzwe, bugutunguye

7. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Gucika intege mu maguru no mu maboko

8. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Uruhu ruhinduka ubururu

9. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Guhumeka bikugoye

10.  Umunaniro ukabije, (imbaraga nke)

11.  Kugira umuriro

12.  Kwangirika k'uruhu rw'urwaye

13.  Kuruka bya hato na hato

14.  Kuribwa mu mugongo

IBIMENYETSO BY'INDWARA Y'UMUTIMA KU BAGORE

Igitsina gore kigira ibimenyetso bitandukanye n'iby'abagabo iyo bigeze ku ndwara y'umutima. Ubushakashatsi bwakozwe muri 2003, bwerekanye ko umugore warwaye indwara y'umutima ahura n'ibibazo byo kuba yabura urubyaro rimwe na rimwe, kubangamirwa mu gihe aryamye, umunaniro atabonera igisobanuro,…

Numara kumenya ko urwaye indwara y'umutima, inama nyamukuru isumba izindi ni ukujya kwa muganga. Irinde kwinaniza, ishyire mu mutuzo ubeho mu buzima bwiza, urye neza ndetse ukore imyitozo ngororangingo niba udashaka kwandura iyi ndwara.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107635/dore-ibyo-ukwiriye-kumenya-kundwara-yumutima-ihitana-benshi-ku-isi-buri-mwaka-107635.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)