U Butaliyani bwasezereye Espagne bugera ku mukino wa nyuma wa Euro 2020(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byasabye penaliti kugira ngo u Butaliyani bugere ku mukino wa nyuma wa Euro 2020, ni nyuma yo gusezerera Espagne muri ½.

Iminota isanzwe y'umukino yarangiye ari 1-1, biyambaza 30 y'inyongera birangira nta mpinduka bahita bajya muri penaliti maze u Butaliyani butsinda 4-2.

Ikipe y'igihugu ya Espagne niyo yihariye umukino, ku munota wa 24 Dani Olmo yateye ishoti rikomeye mu izmu ry'u Butaliyani ariko umunyezamu Gianluigi Donnarumma araryama awukuramo.

Ku munota wa 44, u Butaliyani nabwo bwabonye amahirwe ku ishoti Emmerson Palmieri yatereye mu rubuga rw'amahina ariko umupira ugafata igiti cy'izamu.

Espagne yatangiye igice cya kabiri n'ubundi iri hejuru igenda ibona n'amahirwe y'ibitego ariko u Butaliyani bubyitwaramo neza.

U Butaliyani bwanyuzagamo bugasatira ariko Espgne nayo ibyitwaramo neza nk'ishoti rya Federico Chiesa umunyezamu wa Espagne, Unai Simon yakuyemo.

Ku munota wa 60 nibwo u Butaliyani bwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Federico Chiesa ku mupira yatereye mu rubuga rw'amahina.

Alvaro Morata winjiye mu kibuga asimbura yaje kubonera Espgane igitego cya kwishyura ku munota wa 79, ni nyuma yo guhererekanya neza na Dani Olmo.

Imonota 90 y'umukino yarangiye ari 1-1 bongeraho 30 y'inyongera nayo itatanze impinduka bajya muri penaliti Espane itsindwa 4-2.

Penaliti z'u Butaliyani zatsinzwe na Andrea Belotti, Leonardo Bonucci, Federico Bernardeschi na Jorginho mu gihe iza Espagne zatsinzwe n'abarimo Gerard Moreno.
Abahushije penaliti ebyiri za Espagne ni Daniel Olmo na Alvaro Morata mu gihe imwe y'u Butaliyani yahushijwe na Manuel Locatelli.

Undi mukino wa ½ cya EURO 2020 uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 7 Nyakanga saa Tatu z'ijoro, aho uzahuza u Bwongereza na
Danemark.

Umukino wa nyuma w'Igikombe cy'u Burayi cy'uyu mwaka, uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga kuri Stade Wembley.

Igitego cya Federico Chiesa
Igitego cya Morata cyo kwishyurira Espagne
Morata yishimira igitego cye
Byari ibyishimo ku Butaliyani kugera ku mukino wa nyuma



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-butaliyani-bwasezereye-espagne-bugera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-euro-2020-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)