Twigire hamwe Igitabo cya Nehemiya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bukeye Eliyashibu Umutambyi mukuru ahagurukana na bene se b'abatambyi, bubaka irembo ry'intama bararyeza bateraho inzugi zaryo, baraheza bahereye ku munara wa Hameya bakageza ku munara wa Hananēli. (Nehemiya: 3:1)

Yesu ashimwe

Dukomeje inyigisho yacu mu Gitabo cya Nehemiya, uyu munsi turareba irembo ry'Intama .

Mu marembo 12 ya Yerusalemu habagamo n'irembo ry'Intama ryasanwe n'abatambyi barimo Eliyashibu nkuko tubisomye.

Irembo ry'Intama ryari rimaze iki muri Isiraheli? Cg Niki rishatse kuvuga mu miryango 12 ya Isiraheli?

Soma hano wumve uko umuhanuzi Ezekiel yabihanuye

Ezekiyeli:34:14
Nzaziragira mu rwuri rwiza kandi ikiraro cyazo kizaba mu mpinga z'imisozi ya Isirayeli. Ni bwo zizarara mu kiraro cyiza, zikarisha urwuri rwiza rwo ku misozi ya Isirayeli.

Nkuko twumvise ubu buhanuzi bwa Ezekiel muri Isiraheli habaga irembo ry'Intama ryari rishinzwe abatambyi bakamenya kuragira Intama bakazishakira urwuri rwiza bakamenya ibiraro byazo (Aho ziba) ndetse bakazirinda kuribwa n'amasega zikarisha mu rwuri rwiza rwo ku misozi ya Isiraheli.

Iri rembo ry'Intama ryari rivuze ikintu gikomeye cyane kuri Isiraheli kuko ari ho Intama zavukiraga, akaba ari naho zikurira mu buryo bw'umwuka ndetse zikabyara bityo umukumbi ukarushaho kugwira kuko wabaga ufite urwuri rwiza.

Aha, ndabibutsa ko mu bimenyetso biranga itorero ripfuye harimo no kutabyara, buriya nubona itorero ritabyara (kubatiza) ritabona abizera bashya barizamo ngo umukumbi wiyongere burya uzamenye ko iryo torero rifite ikibazo.

Irembo ry'Intama rero abatambyi ni bo baririndaga kandi bari bafite inshingano zo kwita ku ntama, kuzishakira urwuri rwiza, kumenya izavunitse no kuzunga ibyo byose yari inshingano y'abatambyi ari na bo bungeri b'Intama.

Habagamo abakumirizi barinda amasega kwinjira mu ntama, bahoraga bugariye kugira ngo amasega atabona aho aca yinjira mu ntama, habagamo abashumba aribo bungeri bari bashinzwe kuziragira no kuzishakira ubwatsi (urwuri rwiza) iyo yose yari imirimo yakorwaga n'abatambyi muri iryo rembo.

Nehemiya ageze i Yerusalemu yasuye iri rembo na ryo asanga ryarasenyutse ategeka ko ryongera rigasanwa nk'uko umuhanuzi Yeremiya yari yarabihanuye ati 'Isiraheli nzamugarura mu kiraro cye azaragirwa i Karumeli ni Bashani kandi ubugingo bwe buzaragira mu mpinga y'imisozi ya Efurayimu n'i Galeyadi'.Yeremiya: 50; 19

Ese mubona muriki gihe cyacu iri rembo ritarasenyutse? Intama ziracyari mu rwuri rwiza? Aho amasega ntiyaba yarinjiye mu rwuri? Abakumirizi se baracyari maso? Abungeri se baracyamenya izavunitse, izicumbagira, n'izavuye mu rwuri ngo bazigarure?

Ibi nabyo umuhanuzi Ezekiel yarabihanuye Ezekiel; 34;8-10

Umwami Uwiteka aravuga ati 'Ndirahiye nukuri ubwo intama zanjye zaretswe zikaba iminyago zikaba n'ibiryo by'inyamaswa zose zo mu gasozi kuko ari nta mwungeri kandi abungeri banjye ntibaruhije bazishaka ahubwo bakaba aribo bimenya ubwabo ntibaragire intama zanjye,

Nuko rero mwa bungeri mwe nzababaza Intama zanjye kandi nzababuza kuziragira kandi abungeri ntabwo bazongera kwimenya ubwabo nzakiza Intama zanjye amenyo yabo ze kubabera ibyo kurya'.

Urumva ko iri rembo ryasenyutse bikomeye cyane kuko abari barishinzwe baretse umurimo bakoraga mw'irembo ry'Intama ni yo mpamvu Intama zimwe zavuye mu rwuri izindi nazo ziribwa n'amasega n'ibirura, hari n'izavunitse zibura uzunga ngo azisindagize zigaruke mu rwuri ariko muhumure hari icyo Uwiteka avuze.

Dusome dusoza.

Ezekiel: 34: 15-16

Njye ubwanjye ni njye uziragirira Intama zanjye kandi nziruhure ni ko umwami Uwiteka avuga, izari zazimiye nzazishaka n'izari zirukamywe nzazigarura, izavunitse nzazunga, izacitse intege nzazisindagiza ariko izibyibushye n'izifite imbaraga nzazirimbura, zose nzaziragiza gukiranuka.

Imana ishimwe ko igiye kwikorera umurimo ndetse ngo izaziha umwungeri umwe uzaziragira ari we mugaragu wayo Dawidi azazikenura kandi azazibera umwungeri Uwiteka na we azaba Imana yazo Dawidi azibere igikomangoma ni ko Uwiteka yabivuze.

Ezekiel: 34: 23-24

Ubu buhanuzi bwose n'ubwavugaga kuri iri rembo ry'intama, Bene Data dusenge kugira ngo irembo ry'Intama ryongere risanwe twongere tubatize twongere twigishe umubatizo abizera bashya kandi umukumbi wiyongere, Intama nazo zigarurire abungeri icyizere ndetse zigaruke mu kiraro cyazo.

Umuntu umwe yigeze kuvuga ngo aba pasiteri babaye benshi bakwiye kugabanywa numva anyuranyije nicyo Yesu yavuze muri

Matayo 9:37-38

Maze rero Abwira abigishwa be ati ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko rero mwinginge nyiribisarurwa yohereze abasaruzi mubisarurwa bye.

Ngira ngo ikibazo cyaba ari uko abungeri baba benshi ariko ntibakore umurimo batumwe wo kugera ku ntama.

Reka dusoze dusaba buri wese wumvise aya magambo gusengera irembo ry'Intama ngo ryongere risanwe kuko ryarasenyutse bikomeye.

Imana ibahe umugisha tuzakomeza.

Ev Innocent



Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-Igitabo-cya-Nehemiya-8182.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)