Umuhanzi akaba n'ushinzwe gushakira isoko abakinnyi Gakumba Patrick [Super Manager], yavuze ko yazamuye Kagere ariko akaba yaramwihenuyeho avuga ko ntawumuhagarariye afite(Manager) none na we akaba yaramuteye umwaku akaba nta gitego aratsinda.
Tariki ya 7 Kamena 2021 ubwo Kagere yari mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw'ikipe y'igihugu mu mukino wa gicuti Amavubi yakinnye na Centrafrique, yavuze ko nta muntu umuhagarariye(manager) afite, bivuze ko na Super Manager wavugaga ko amuhagarariye batandukanye.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Super Manager yavuze ko ari we wagejeje Kagere Meddie aho ageze arangije amwihenuraho.
Ati'Abantu bajye bitondera kwihenura ku bantu baba barabazamuye, reka nsubire inyuma gato, nazamuye Meddie Kagere mbifashijwemo n'Imana, na we akora neza izina ryanjye riramenyekana ndabimushimira, ejobundi warabyumvise mu kiganiro n'itangazamakuru yarihenuye aravuga ngo nta manager ngifite, niyo twaba twararangizanyije amasezerano ntibyari ngombwa ngo abibwire buri wese kuko njya gukorana na we ntawe yabibwiye, ariko ni kwa kurengwa ukumva ko waremereye.'
Yakomeje avuga ko gutandukana na we bitazamuhira kuko yamuteye umwaku kuko ngo kuva yatangaza ko batandukanye nta gitego aratsinda.
Ati'ariko buriya jya witonda, buriya hari umuntu utandukana na we Imana irahana, ukaba urazimye, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke nibwo mbaheruka, Meddie Kagere atandukana nanjye yari imbere mu bitego, kugeza ubu abamurusha ibitego ni 3 bamuciyeho bose, kuva twatandukana nta gitego kirajyamo, igitego cyarahagaze ntikizongera kujyamo.'
Muri 2018 nibwo Meddie Kagere yasinyiye ikipe ya Simba SC avuye muri Gor Mahia, icyo gihe Super Manager akaba yaragaragaye nk'uwagurishije uyu mukinnyi muri iki gihugu ndetse na nyuma yagiye abivuga ko ari we wamugurishijeyo ari na we umuhagarariye.