Rubavu : Gitifu uvugwaho gutsindisha umuturage mu rubanza yahagaritswe, ati 'ikije uracyakira' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias akaba ari na we muyobozi w'Akarere w'umusigire ubu, yemeje aya makuru yo guhagarika uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa.

Yabwiye UKWEZI ko akanama gashinzwe imyitwarire kafashe icyemezo cyo guhagarika Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin mu gihe cy'amezi atatu kubera amakosa yakoze ubwo yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero.

Nzabonimpa Deogratias avuga ko bamuhagaritse kubera amakosa yo mu rwego rw'akazi arimo kudakurikirana inshingano ze neza.

Uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanzenze avugwaho gutanga amakuru anyuranye n'ukuri yatumye hari umuturage waregeraga inka atsindwa urubanza bigatuma abura ririya tungo rye yari yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Nzabonimpa Deogratias avuga ko aya makosa yo gutanga amakuru atari yo ari yo yatumye uriya muyobozi ahagarikwa amezi atatu.

Yagize ati 'Na we si we wayateguye ngo ayatange, na we yayateguriwe n'abandi kuva hasi baramutekinika nyine, ubwo nyine aba agaragayeho kudakurikiza inshingano ze.'

Aya mezi atatu yagaritswe adakora, nta nubwo azayahemberwa ndetse ngo iyo atikosoye, ibihano biriyongera.

Uwahagaritswe we ngo ararengana

Nkurunziza Faustin wahagaritswe, avuga ko we yatanze ibisobanuro ndetse atanga n'ibimenyetso bigaragaza ko arengana.

Ati 'Ubwo nyine ikije uracyakira […] none se ko bavuga ko yatsinzwe kuko namutangiye amakuru atari yo, ko n'ubundi yajuriye, noneho yajuriye aratsinda ?'

Uyu muyobozi avuga ko ntacyo yarenze ku cyemezo yafatiwe n'umuyobozi umukuriye. Ati 'Ubwo nyine warengana utarengana, ntakundi nyine ubwo na we umenya icyo gukora nyuma ariko ntabwo ujya guhangana n'abakuyobora.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Rubavu-Gitifu-uvugwaho-gutsindisha-umuturage-mu-rubanza-yahagaritswe-ati-ikije-uracyakira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)