Nyuma y'imyaka 5 Kazungu Claver ntakiri umuvugizi wa APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kazungu Claver wari umuvugizi wa APR FC mu myaka 5 itambutse yatangaje ko atakiri kuri uyu mwanya.

Uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru, yagizwe umuvugizi wa APR FC muri 2016 ubwo yari umunyamakuru kuri City Radio.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga yatangaje ko atakiri umuvugizi w'iyi kipe ashimira icyizere yagiriwe n'iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Ati "Guhera uyu munsi si nkiri umuvugizi wa APR FC, reka mbivuge wenda hatagira numbaza amakuru, ndabashimira ku myaka 5 twari tumaranye, byari byiza gukorana hari n'abavugaha ko n'umwe utazarangira ariko wararangiye ariko hari hashize 5."

Amakuru avuga ko n'amasezerano nk'umuvugizi wa APR FC yari arangiye ikipe ihitamo kutamwongerera amasezerano.

Kazungu Claver ni umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Sana Radio, Contact FM, Flash FM, City Radio, Radio1 ubu bakaba akunzwe cyane mu kiganiro cy'imikino cya Radio 10 cyizwi nk'Urukiko.

Kazungu Claver yemeje ko atakiri umuvugizi wa APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/nyuma-y-imyaka-5-kazungu-claver-ntakiri-umuvugizi-wa-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)