Kazungu Clever ntakiri umuvugizi wa APR FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Kazungu Clever
Kazungu Clever

Nk'uko Kazungu Clever yabyitangarije, yavuze ko yamaze gutandukana na APR FC guhera kuri uwa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2021.

Yabitangarije mu kiganiro ‘Urukiko' gitambuka kuri Radio 10, aho yemeje ko mu myaka itanu yari amaze ari umuvugizi wa APR FC abyishimira.

Yagize ati "Impamvu natinze ni akanama nabanjemo, guhera ubu sinkiri umuvugizi wa APR FC kandi na byo nabishimiye kuko natangiye bavuga ngo sinzamara n'umwaka umwe ndi umuvugizi wa w'iyo kipe".

Yavuze ko gutandukana na APR FC nta ruhare yabigizemo, ahubwo ubuyobozi bw'ikipe ari bwo bwifuje kutamwongerera amasezerano.

Yavuze ko n'ubundi yari yahawe ako kazi atagaharaniye ahubwo ari ikizere ubuyobozi bwamugiriye.

Ntiharatangazwa uwamusimbuye ariko ubu inshingano akaba yazisigiye umunyamabanga w'ikipe.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)