Nygatare : Umunyamakuru wakubiswe na Mudugudu yatangiye guhabwa ubutabera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB yatangaje ko yataye muri yombi uyu Muyobozi w'Umudugudu n'umuturage kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo havuzwe amakuru y'ikubitwa ry'uriya munyamakuru Ntirenganya Charles wari wagiye gutara inkuru akaza guhohoterwa n'uriya muyobozi w'Umudugudu.

Ni igikorwa cyabaye ku Cyumeru tariki ya 18 Nyakanga 2021 saa kumi z'umugoroba ubwo Ntirenganya Charles na mugenzi we Mukunzi Fidèle bari mu gikorwa cyo gutara inkuru muri uwo Mudugudu.

Bari bagiye gutara inkuru ijyanye bariyeri yashyizwe muri kariya gace ihoraho abasore b'inkorokoro bagenzura abatuahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ku buryo uyarenzeho ahura n'akaga gakomeye.

Ibi byashishikaje bariya banyamakuru kuko bitamenyerewe ko hashyirwaho bariyeri nka ziriya mu Rwanda, ari na bwo bafataga iya mbere ngo bajye gutara amakuru yerecyeye iyo bariyeri.

Gusa ntibyabahiriye kuko kuko ubwo bageragayo bahasanga insoresore zafashe ku gatama ari nabwo bahise babatangira.

Bahise berecyeza ku muyobozi w'Umudugudu kuko batinyaga ko bariya basore babagirira nabi ariko byabaye nka bya bindi byo guhungira ubwayi mu kigunda kuko uwo bahungiyeho urugomo ari we warubakoreye.

Gusa ngoUmuyobozi w'Umudugudu yabanje kubabwira ko kuba muri ako gace harashyizwe bariyeri ari amabwiriza ubwabo bishyiriyeho kugira ngo hubarizwe ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Ariko ngo bakirenga umutaru batashye, Umuyobozi w'Umdugudu yahise ahamagara Umuyobozi wa Polisi amubwira ko yatewe.

Ako kanya bahise berecyeza ku muyobozi wa Polisi, ubwo bari mu nzira ni bwo Umuyobozi w'Umudugudu wari ufite inkoni yategetse abasore bari bahari ndetse na we ubwe baradukira bakubita uriya munyamakuru.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nygatare-Umunyamakuru-wakubiswe-na-Mudugudu-yatangiye-guhabwa-ubutabera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)