Nyanza : Inka yabyaye inyana 5 zirimo ifite isura y'ingurube #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2021, nibwo inka ya Nibarore Veneranda wo mu mudugudu wa Karambi Akagari ka Munyina yabyaye izi nyana zose uko ari eshanu zihita zipfa.

Umuvuzi w'amatungo mu karere ka Nyanza Nshimiyimana Laurent yatangarije UKWEZI ko ibyabaye kuri iyi nka ari ibintu bisanze, avuga ko biterwa no kwigabanya ku intanga ngore. Yasabye abaturage kudakuka umutima bakeka ko iyo nka yaba yararozwe cyangwa ko cyaba ari ikimenyetso cyo kurangira ku Isi.

Ati 'Nta gikuba cyacitse, kuko no kubantu bibaho n'ejobundi hari umugore mwumvise wabyaye abana icyenda. Mu karere ka Nyanza ni ubwa mbere bibaye, ibyajyaga bibaho ni ukubyara inyana ebyiri'.

Dr Ange Imanishimwe, inzobere mu bijyanye n'ibinyabuzima yavuze ko kuba iyi nka yo mu karere ka Nyanza, yabyaye inyana zirimo izifite isura y'ingurube bishobora guterwa ni uko kurindisha inka no kuyitera intanga bitakozwe neza.

Ati 'Iyo habayeho kurindisha no gutera intanga, hari igihe intanga ngabo zijyana umuvuduko mwinshi, zigahura n'intanga ngore yasohotse imburagihe, kuko hatabayeho gutegereza ngo inka irinde. Icyo gihe iyo ntanga ngore ntabwo iba imeze neza. Nubwo izo ntanga zigenda zigahura ukunze gusanga ikintu cyavuyemo kiba kidafite ubuzima bwiza, ari naho hashobora guturuka iyo sura imeze nk'ingurube'.

Iyi nzobere ivuga ko kuri iyi nka y'I Nyanza, icyaba cyarabaye ari uko intanga ngore n'ingabo zahujwe ingore ifite ikibazo, iyo ntanga ngore ikigabanyamo uduce ariyo mpamvu havutse inyana eshanu.

Dr Imanishimwe avuga ko aborozi n'Abanyarwanda muri rusange bakwiye kwimakaza umwimere aho kwimakaza ibituburano kuko bigira ingaruka zirimo na kanseri.

Avuga ko aho kurindisha no gutera intanga aborozi bajya bareka inka ikarinda bakabanguriza ku mfizi. Gusa nanone ngo mu gihe bahisemo guteza intanga ababikora bakwiye kubanza gusuzuma neza niba intanga bagiye gutera ari nzima kuko ngo hari n'igihe intanga ngabo ishobora kuba ifite ikibazo.

Ernest NSANZIMANA
UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Inka-yabyaye-inyana-5-zirimo-ifite-isura-y-ingurube

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)