Nyanza : Abacuruzi bajyanywe gukorera muri Stade ngo nta bakiliya babona barifuza gusubira mu isoko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe muri aba bacuruzi yagize ati 'Turabyemera ko Coronavirus iriho ariko ikibazo dufite hano kuri Stade hari ivumbi nta mukiliya uhagera, kandi imisoro yose turacyayitanga uko yakabaye kuko itagabanutse.'

Undi na we ati 'Batuzanye muri Stade nta mukiliya uhagera tubasaba kubahiriza gahunda byibura ngo dukorere mu isoko nk'abandi ariko ntiturenze 30% kuko turimo guhomba bamwe muri twe dufite amadeni ya Banki.'

Undi mucuruzi mu bajyanywe gukorera muri stade, avuga ko atumva ukuntu hari bamwe muri bagenzi babo na bo bacuruza imyenda basigaye mu isoko.

Yagize ati 'Abandi bacuruzi b'imyenda basigaye mu isoko kandi mu myenda yasigaye harimo abacuruza 'caguwa na magasin' bo basigaye bikorera twe tuza kwanama hano.'

Perezida w'urugaga rw'abikorera mu Murenge wa Busasamana, Munyambonwa John avuga ko bariya bacuruzi bamwe bajyanywe muri stade kugira ngo mu isoko nibura hasigare 30 %.

Ati 'Abacuruzi bose b'imyenda kuko bagira abakiliya benshi bashakiwe ahantu hanini babasha kwisanzura kuko hadafunze ku buryo uhaza atandura cyangwa ngo abe yakwanduza abanda.'

Ibyumweru bibiri birashize bamwe mu bacuruza imyenda bajyanwe gucururiza muri Stade mu buryo bw'agateganyo, bemeza ko bafite ikibazo cyo kutabona abakiliya no kugorwa kujyana imizigo bayivana mu Mujyi bayijyana kuri Stade kuko byibura umuzigo umwe umunyonzi awutwarira 300 Frw umucuruzi na we akaba yakongeraho Frw 100 yo kugerayo.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Kajyambere Patrick yasabye bariya bacuruzi kwibuka ko bari mu bihe bidasanzwe bityo ko bakwiye kwihanganira impinduka zizabaho.

Ati 'Ikibazo si Abacuruzi ahubwo ikibazo ni abaguzi benshi bishobora kugorana kugenzura 30% gusa hari gahunda yo kuzabavana kuri stade kuko ari icyorezo cyatumye bajya hariya.'



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Abacuruzi-bajyanywe-gukorera-muri-Stade-ngo-nta-bakiliya-babona-barifuza-gusubira-mu-isoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)