Nyamirambo : Polisi yafunze umusaza wafatiwe mu isoko ashinjwa gutuburira abacuruzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musaza ushinjwa ubutekamutwe, yafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo yari amaze gutuburira bamwe mu bacuruzi akabiba amafaranga.

Gusa bamwe mu bacuruzi banavuga ko uriya musaza yakundaga kuza mu isoko akabaka ibicuruzwa bakabimuha ku neza aberetse inoti ya 2 000 Frw yarangiza akagenda atabishyuye ariko na bo ntibamenye uko bigenze.

Hari uvuga ko yinjiye mu iduka rimwe riri hariya ubundi akamwaka inusu y'isukari ubundi amutunga mu maso iyo noti ya 2 000 Frw undi agahita amugarurira 1 500 Frw ariko ntamenye ibibaye.

Yagize ati 'Yahise agenda ariko kuko bwari ubwa kabiri ahaje undi muntu yahise abwira uwo mucuruzi ngo buriya uriya musaza ntabwo agutuburiye ? nibwo yarebye asanga atamwishyuye.'

Yakomeje avuga ko uyu musaza bahise bamukurikira basanga amaze kugura ibindi bintu ku wundi mucuruzi na bwo yari agiye atamwishyuye.

Yavuze ko bakeka ko akoresha izindi mbaraga bitewe n'uburyo asohoka mu maduka atishyuye kandi banyirayo ntibapfe kubimenya.

'Ubwo bamukurikiye basanga n'ahandi yerekanye ya noti asohoka atabishyuye nibwo bamufashe hahita haza n'abandi bagore bavuga ko ari ko yabibye ejo muri ubwo buryo.'

Ubuyobozi bwa ririya soko bwahise bwitabaza Polisi y'u Rwanda ihita imuta muri yombi kugira ngo ikurikirane kiriya kibazo.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamirambo-Polisi-yafunze-umusaza-wafatiwe-mu-isoko-ashinjwa-gutuburira-abacuruzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)