Ntitugomba kwemera guhorana n’inzitizi dufite ububasha bwo gukosora- Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama yateranye ku nshuro ya 20, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, yakirwa na Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara, aho abayobozi barimo Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda bagarutse ku cyafasha mu kongera ubushobozi bwa IDA [International Development Association].

Abandi bayobozi bayitabiriye barimo, Perezida Macky Sall wa Sénégal; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa muri Banki y’Isi, Axel van Trotsenburg; Makhtar Diop wigeze kuba Minisitiri w’Imari muri Sénégal usigaye ayoboye Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubufatanye mu by’Imari, IFC n’abandi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bwa Banki y’Isi, budahwema gufasha Umugabane wa Afurika mu kwiyubaka by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye byo guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Ati “Ndashaka nanone gushimira uruhare rwa Banki y’Isi, yagize kandi igikomeje kugira mu gushyigikira Umugabane wacu muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19.”

Yavuze ko iyi gahunda yo gutera ingabo mu bitugu kwigira kw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Iterambere, ari ingenzi mu kubaka urwego rw’imari no gusobanukirwa ibikwiye gushyirwamo imbaraga no kwitabwaho kurusha ibindi.

Ati “Hamwe n’urwego rw’ubuzima, dukeneye no kongera ishoramari mu bikorwaremezo, kubungabunga ikirere no guteza imbere inganda.”

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba gutanga umusanzu wabyo mu kubaka uburyo bwo kubazwa inshingano no gutanga serivisi nziza, gukoresha neza imisoro itangwa n’abanyagihugu ndetse hagashyirwa ingengo y’imari ihagije mu rwego rw’ubuzima n’uburezi.

Yakomeje agira ati “N’ubwo bwose bimeze gutyo, izo mbaraga ntizatanga umusaruro mwiza dushaka mu gihe tudafite amahoro n’umutekano. Iyi ngingo yashimangiwe kare n’umuvandimwe wanjye, Perezida Ouattara, Mussa Faki, Makthar Diop na Axel Van Trotsenburg.”

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ubufatanye mu gushaka uburyo burambye bwo guha ubushobozi bw’imari urwego rushinzwe amahoro n’umutekano muri Afurika ndetse na IDA20.

Ati “Nibiramuka bishyizwe mu bikorwa, icyerekezo cyiza muri aya masezerano bizafasha Afurika kongera kwiyubaka nyuma ya Covid-19 no kugaruka ku izamuka ry’ubukungu. Birumvikana ntibyashoboka urwego rw’abikorera rutabigizemo uruhare rukomeye mu bufatanye na guverinoma.”

Umukuru w’Igihugu yahise atangaza ko yifatanyije n’abandi mu guhamagarira abantu gukusanya nibura miliyari 100$, akenewe mu mpera z’uyu mwaka ngo afashe mu gutera ingabo mu bitugu ukwigira kwa IDA20.

Yakomeje agira ati “Tugomba gukomeza kwibanda ku cy’ingenzi aricyo gukomeza inzira y’iterambere turimo. Ntabwo tugomba kwemerera inzitizi kuba imbogamizi zihoraho, cyane cyane izo dushobora gukosora mu bubasha bwacu.”

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Iterambere, IDA, ryashinzwe mu 1960, ku ntego yo gutera inkunga, gutanga inguzanyo no kwegereza serivisi z’imari ibihugu bikennye ku Isi n’ibiri mu nzira y’Amajyambere. Icyicaro gikuru cya IDA, giherereye i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko hari inzitizi zimwe Abanyafurika baba bafite ubushobozi bwo kwikuriraho ubwabo
Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ukwiye gushyira imbaraga mu by'ingenzi kurusha ibindi birimo urwego rw'ubuzima n'uburezi
Perezida Kagame yitabiriye inama ya IDA20 yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, ni umwe mu batanze ikiganiro muri iyi nama
Perezida wa Sénégal, Macky Sall, na we yitabiriye inama ya IDA20
Inama ya IDA20 yitabiriwe n'abahagarariye ibihugu bitandukanye

Amafoto: Village Urugwiro




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)