I Huye hashyizweho amasibo 39 ashinzwe guhwitura abakerensa amabwiriza ya Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ayo masibo akorera mu gice cy’Umujyi wa Huye kuko ari ho higanje ubwandu nk’uko imibare y’inzego z’ubuyobozi ibigaragaza.

Buri sibo rigizwe n’inzu z’ubucuruzi esheshatu izajya igenzurwa na mutwarasibo umwe. Abamotari n’abanyonzi na bo bashyiriwe ba mutwarasibo aho baparika bategereje abagenzi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karera ka Huye, Kayitasire Egide, yavuze ko amasibo yashyizweho bayitezeho kurushaho gukumira ubwandu bwa Covid-19.

Azabafasha no gukumira ibihano n’amande bacibwaga igihe inzego z’ubuyobozi zasangaga barenze ku mabiriza yo kwirinda.

Ati “Niba baguciye amande kandi umaze igihe udakora neza bivuga ko n’utwo wari utangiye kubona ugiye kutwishyura muri ya mande. Ibyo rero byadusubizaga inyuma. Ubu noneho rero twiyemeje guhwiturana ubwacu, dufite n’umuhwituzi ushinzwe kutureberera igihe cyose no kuduhwitura.”

Bamwe mu bakorera ubucuruzi mu Mujyi wa Huye babwiye IGIHE ko ibihano bahawe byabateye ibihombo akaba ari yo mpamvu bagiye kugira uruhare mu kwigisha no gukebura uwarenga ku mabwiriza yashyizweho.

Ati “Kudohoka twabikuyemo isomo kuko bituma amafaranga wakoreye nayo uyatangamo amande kandi bwacya ukajya gutakaza undi mwanya winginga ngo bongere bagufungurire. Ubu tugiye kwirinda cyane kandi duhwiturana kuko iyo hari umwe urenze ku mabwiriza bituzanira icyorezo bikatugiraho ingaruka twese.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye ba mutwarasibo kurushaho kwibutsa bagenzi babo kubahiriza ingamba zose zashyizweho kandi ko ikigamijwe ari ukugirana inama kugira ngo icyorezo gicike.

Ati “Buri sibo yagenewe abahwituzi babaha ibibaranga kugira ngo bakore inshingano zabo, ikigamijwe ari uguhwitura abacuruzi n’abaguzi kubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kureba uko twagabanya imibare kandi no kugabanya ibihano bifatirwa abayarenzeho.”

Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, mu Karere ka Huye abarenze ku mabwiriza baciwe amande y’asaga miliyoni 98 Frw, abo bakaba biganjemo abikorera.

Ba mutwarasibo bahawe umwenda ubaranga kugira ngo batangire inshingano zabo
Buri mutwarasibo afite inshingano zo guhwitura uwo abonye wese atubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Guhwiturana babyitezeho gukumira ubwandu bwa Covid-19
Iyi gahunda yo guhwiturana bayitezeho gukumira gucibwa amande
Mu Mujyi wa Huye hashyizweho amasibo 39 ashinzwe guhwitura abakerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karera ka Huye, Kayitasire Egide, yavuze ko amasibo yashyizweho bayitezeho kurushaho gukumira ubwandu bwa Covid-19

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)