Ni ryari umuntu wirukanywe mu bakozi ba Leta yemererwa kongera gukorera Leta? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ese bigenda bite ngo umukozi wa Leta ashyirwe kuri urwo rutonde? Ese yemerewe kongera kuzakorera Leta? Ibi ni byo tugarukaho mu nkuru ijyanye n'amategeko igamije kurushaho gufasha abasomyi ba Kigali Today gusobanukirwa neza n'ibyo amategeko ateganya cyane cyane amategeko ajyanye n'umurimo.

Umukozi wa Leta ashyirwa kuri urwo rutonde iyo yakoze amakosa akomeye mu kazi. Aya makosa ahanini usanga ari amakosa akomeye aba yanatumye yirukanwa mu bakozi ba Leta.

Umukozi wa Leta afatwa nk'uwakoze ikosa rikomeye rihanishwa kwirukanwa ku kazi iyo:

1° anyereje cyangwa akoresheje nabi umutungo wa Leta.
2° asabye, yakiriye, atanze ruswa cyangwa indonke.
3° akoze uburiganya.
4° akoze inyandiko mpimbano cyangwa akiha ububasha.
5° ahojeje undi muntu ku nkeke, amukubise cyangwa barwanye.
6° amennye ibanga ry'akazi.
7° yibye.
8° ukoze ihohotera iryo ari ryo ryose.
9° akoze ibyaha bikoreshejwe ikorabuhanga.
10° akoresheje nabi ububasha yahawe.
11° yangije cyangwa asibye amakuru yerekeranye n'akazi.
12° udakoze inshingano ze, uzikoze nabi cyangwa utazikoze ku gihe bigatera ingaruka zikomeye ku rwego cyangwa Igihugu.
13° utaye akazi mu gihe kigeze nibura ku minsi irindwi (7) y'akazi.

Nk'uko biteganywa n'ingingo ya 45 y'itegeko N° 021/01 ryo ku wa 24/02/2021, Iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta. Dosiye y'umukozi wa Leta wirukanywe ku kazi mu butegetsi bwa Leta ishyikirizwa Minisiteri ifite abakozi ba Leta mu nshingano kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw'abantu batemerewe gushaka akazi cyangwa gushyirwa mu mwanya mu butegetsi bwa Leta.

Amategeko ateganya ko umuntu utakiri umukozi wa Leta bitewe n'uko yirukanwe mu bakozi ba Leta, ashobora gusaba gusubirana uburenganzira bwo gushaka akazi cyangwa gushyirwa mu mwanya mu butegetsi bwa Leta, amaze gukorerwa ihanagurabusembwa.

Ingingo ya 46 y'iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta iteganya ko habaho igikorwa cy'ihanagurabusembwa nyuma y'igihano. Umukozi wa Leta ashobora gusaba mu nyandiko umuyobozi wamuhaye igihano, guhanagurwaho ubusembwa.

Uwahoze ari umukozi wa Leta wirukanywe agashyirwa ku rutonde rw'abatemerewe kwaka akazi muri Leta iyo ashaka gusubira mu kazi ka Leta yandika asaba ihanagurabusembwa amaze nibura imyaka itanu (5) ibarwa uhereye igihe yirukaniwe mu bakozi ba Leta.

Inyandiko isaba ihanagurabusembwa ishyikirizwa umuyobozi ubifitiye ububasha w'urwego umukozi yirukanywemo. Umuyobozi watanze igihano cyo kwirukanwa abanza kugisha inama Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano mbere yo gufata umwanzuro wo gutanga ihanagurabusembwa.

Ibisabwa mu gutanga ihanagurabusembwa rituma umukozi yongera kugaruka mu bakozi ba Leta

Umukozi wa Leta usaba ihanagurabusembwa ashobora kurihabwa iyo yerekanye ko yababajwe n'ibyo yakoze kandi akarangwa n'imyitwarire myiza nyuma y'igihano.

Ihanagurabusembwa ku bihano byo mu rwego rwa mbere rishobora gutangwa iyo hashize nibura imyaka ibiri (2) umukozi ahanwe. Ibihano byo mu rwego rw'akazi byo ku rwego rwa mbere uhereye ku gihano cyoroheje ujya ku gikomeye ni kwihanangirizwa no kugawa.

Ihanagurabusembwa ku bihano byo mu rwego rwa kabiri rishobora gutangwa iyo hashize nibura imyaka itanu (5) umukozi ahanwe. Aha igihano byo mu rwego rwa kabiri kirimo kwirukanwa ku kazi (Dismissal).

Icyakora, mu nyungu rusange, umuyobozi ubifitiye ububasha ashobora guhanagura ubusembwa ku mukozi wa Leta wirukanywe, adategereje ko igihe kivugwa muri iyi ngingo kirangira, iyo hari ibimenyetso bihagije by'uko yagaragaje ko yababajwe n'ibyo yakoze kandi akarangwa n'imyitwarire myiza nyuma y'igihano.

Ihanagurabusembwa rikuraho igihano umukozi wa Leta yahawe

Ihanagurabusembwa rigira agaciro uhereye umunsi ryatangiwe. Inyandiko y'ihanagurabusembwa ibikwa muri dosiye y'umukozi wa Leta.

Ikindi kintu cy'ingenzi umukozi uwo ari we wese agomba kumenya ni uko gukurikirana umukozi ku ikosa ryo mu rwego rw'akazi bitagomba kubangamira uburyozwe bw'icyaha.

Ikosa ryo mu rwego rw'akazi rishobora gutuma hatangizwa icyarimwe ikurikiranwa ku ikosa ryo mu rwego rw'akazi n'ikurikiranacyaha. Aha ushobora guhabwa ibihano byo mu rwego rw'akazi ariko bitewe n'icyaha cyakozwe ukaba wanakurikiranwa mu butabera.

Iyo umukozi wa Leta akurikiranyweho icyaha gifitanye isano n'ikosa ryo mu rwego rw'akazi, urwego akorera rumukurikirana ku ikosa ryo mu rwego rw'akazi rutabanje gutegereza ko ikurikiranacyaha rirangira.

Ubusanzwe ibihano byo mu rwego rw'akazi nk'uko iteka rya Perezida wa Repubulika rya 2021 ribiteganya ni : kwihanangirizwa, ° kugawa, guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu (3) adahembwa, kwirukanwa ku kazi.

Umukozi wa Leta wakatiwe mu rubanza rwabaye ndakuka igifungo kiri munsi y'amezi atandatu (6) asubizwa mu kazi iyo igifungo kirangiye, keretse iyo uburyozwe bw'ikosa ry'akazi bwagaragaje ko uwo mukozi wa Leta agomba kwirukanwa ku kazi.

Umukozi wa Leta uhamijwe mu rubanza rwabaye ndakuka igihano cy'igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) yirukanwa mu kazi ka Leta. Iyo ashaka gusubira mu bakozi ba Leta we bisaba ko abanza guhanagurwaho ubusembwa yatewe n'icyaha (Criminal Rehabilitation) hanyuma akabona gusaba ko yanahanagurwaho ubusembwa bujyanye n'amakosa yakoze mu kazi yari yirukaniwe akanayakurikiranwaho nk'icyaha mu rukiko akabona gusubira mu kazi bitewe n'igisubizo ku busabe bwo guhanagurwaho ubusembwa.

Hari aho byajyaga bibaho ko umukozi ashyirwa ku rutonde rw'abatemerewe gukorera Leta (Blacklist) ntibyubahirizwe akaba yagaruka mu kazi ka Leta habayeho kujijisha urwego yasabyemo akazi ariko Minisiteri y'abakozi ba Leta n'umuriro yafashe ingamba ishyiraho uburyo bwo kubamenyekanisha binyuze ku guha amakuru ibigo binyuranye. Mbere abari kuri uru rutonde bajyaga bashyirwa ku rubuga rwayo no ku rubuga abantu basabiraho akazi ka Leta (E-Recruitment) ariko kubera imirimo yo kuvugurura izi mbuga ntabwo bagishyirwaho ahubwo MIFOTRA ibimenyesha ibigo mu buryo bwihariye iyo bari gutoranya abajya mu kazi.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)