Min. Biruta yakiriwe i Vatican mu kuzamura umubano w'u Rwanda na Kiliziya Gatulika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwerera, Dr Vincent Biruta yakiriwe na Arikiyepisikopi wa Vatican, Paul Richard Gallagher kuri uyu wa 30 Kamena 2021.

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane yatangaje iby'uru uruzinduko mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter.

Ubu butumw abuvuga ko mu biganiro Dr Vincent Biruta yagiranye Paul Richard Gallagher, byubanze ku gukomeza kuzamura umubano hagati y'u Rwanda na Kiliziya Gatulika.

Tariki 19 Werurwe 2017, Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yakiriye Perezida Paul Kagame, banagirana ibiganiro.

Papa Francis yasabye imbabazi ku bw'ibyaha by'abayoboke n'abakozi ba kiliziya Gatulika bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ku nshuro ya mbere ubwo yahuraga na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda i Vatikani Papa Fransisiko yavuze ko yizeye ko imbabazi yasabiye kiliziya n'abayoboke bayo ku Mana zizafasha guteza imbere amahoro mu gihugu cyashegeshwe na jenoside.

Kuva icyo gihe, umubano wa Kiliziya Gatulika na Leta y'u Rwanda wakomeje kuba mwiza ndetse Papa Francis akaba aherutse guha ingabire u Rwanda ubu rufite Karidinali wa mbere iki gihugu cyagize ari we Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda akaba na Arkiyepisikopi wa Kigali.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/Min-Biruta-yakiriwe-i-Vatican-mu-kuzamura-umubano-w-u-Rwanda-na-Kiliziya-Gatulika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)