Ngoma : Umunyeshuri w'umukobwa wiga muri Primaire arakekwaho kubyara umwana agahita amwica amunize #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa w'imyaka 18 y'amavuko, arakekwaho gukora kiriya gikorwa kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nyakanga ubwo umuturage wo mu Kagari ka Sakara muri uriya Murenge wa Murama yajyaga mu murima we agasangamo uruhinja rwapfuye.

Bivugwa ko uriya munyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza, yatewe inda akiri umunyeshuri.

Uyu mukobwa ubu uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, ngo yabyaye ahagana saa cyenda z'ijoro ubundi ahita amuniga, hatangiye gucya ahita ajya kumujugunya muri uriya murima w'ikawa w'uriya muturage.

Mugirwanake Charles uyobora Umurenge wa Murama, avuga ko uriya mukobwa yiyemereye ko yishe ruriya ruhinja yari amaze kwibaruka.

Yagize ati 'Twamubajije arabyemera ko yamubyaye akamuniga ubundi akajya kumujugunya mu murima w'ikawa, ngo yatinyaga ko abantu bazabibona nabi.'

Uyu muyoyobozi akomeza agira inama abaturage ko bakwiye kujya baganiriza abana babo, bakamenya amakuru kuko uriya mukobwa iyo aza kuganirizwa n'ababyeyi atari gupfa gukora ariya mahano.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Umunyeshuri-w-umukobwa-wiga-muri-Primaire-arakekwaho-kubyara-umwana-agahita-amwica-amunize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)