Ngoma : RIB yafunze umuyobozi ukekwaho kunyereza arenga miliyoni 1Frw ya Mituweli #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muyobo ni ushinzwe Iterambere, Imibereho Myiza n'Ubukungu (SEDO) mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwafunze uyu muyobozi nyuma yo gukekwaho kunyereza 1 006 000 Frw a yari agenewe kwishyura mituweli y'umwaka wa 2021 -2022

Bivugwa ko uyu ushinzwe Iterambere, Imibereho Myiza n'Ubukungu (SEDO) mu Kagari ka Kibare yatawe muri yombi tariki 07 Nyakanga 2021.

Dr Murangira Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, yavuze ko uwo muyobozi yafashwe ndetse iperereza riri gukorwa.

Yakomeje ati 'Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibungo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.''

Dr Murangira Thierry yaboneyeho kwibira ibanga abayobozi bafite umutima wo kunyereza imari yagenewe kuzamura imibereho y'abaturage.

Yagize ati 'RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu cyaha cyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite. Abantu bakwiye kumenya ko iki ari icyaha gihanwa n'amategeko.''

ITEGEKO RIVUGA IKI ?

Ingingo ya 10 y'itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n' amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo yanyereje.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-RIB-yafunze-umuyobozi-ukekwaho-kunyereza-arenga-miliyoni-1Frw-ya-Mituweli

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)