Ndimbati yaruciye ararumira abajijwe ipeti yakuye mu gisirikare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Uwihoreye Mustapha wamamaye nka Ndimbati muri Sinema Nyarwanda atunguranye agashyira hanze ifoto yambaye gisirikare, yabajijwe ipeti yakuyemo ariko yirinda kugira byinshi abitangazaho.

Tariki ya 4 Nyakanga ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27, Ndimbati yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto ya kera ari mu gisirikare, aho yahise anahishura ko yari mu basirikare babohoye u Rwanda.

Iyi foto yaherekejwe n'amagambo agira ati 'intego yari iyo kubohora u Rwanda.'

Iyi foto yazamuye amarangamatima ya benshi bagiye bibaza byinshi, bamwe batungurwa no kuba uyu mugabo yarabaye umusirikare.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, abajijwe ku ipeti yakuye mu gisirikare, Ndimbati yavuze ko yarikuyemo ariko atajya kurivuga ahubwo ngo abamuzi bazabaze abo babanye bazaribwirwa.

Ati'ipeti narikuyemo, narindifite ariko hari abo twabanye bakirimo, hari abo twabanye bavuyemo, abo bose uzabasha kugirirwa umugisha hari uwo bazahura amubwire ati uriya ndamuzi, kandi ndabizi ahari abajya bahura n'abasirikare, abo twabanye bakababwira bati uriya turamuzi, tumuzi gutya na gutya.'

Ndimbati avuga ko Umunsi wo Kwibobora awishimira cyane kuko umwibutsa byinshi, umusubiza mu buzima yanyuzemo butari bworoshye ariko we na bagenzi be barwananye uru rugamba bakaba barageze ku ntego bari bariyemeje.

Ifoto ya Ndimbati yazamuye amarangamutima ya benshi
Ndimbati ngo Umunsi wo Kwibohora ni umwe mu minsi imushimisha



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndimbati-yaruciye-ararumira-abajijwe-ipeti-yakuye-mu-gisirikare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)