Ndimbati wahoze mu gisirikare, ati “Intego kwari ukubohora u Rwanda” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Benshi batangajwe no kumva ko yahoze ari umusirikare. Ku itariki 4 Nyakanga 2021, ubwo u Rwanda rwizihizaga kwibohora ku nshuro ya 27, Ndimbati yagaragaje ifoto ye ya kera, yambaye imyenda ya gisirikare ayishyira ku mbuga nkoranyambaga (Instagram) agira ati, “Intego kwari ukubohora u Rwanda”.

Kuko iyo foto yatumye abantu benshi bibaza ku mateka ya Ndimbati, ubundi uzwi mu mafilimi yo gusetsa. Kigali Today yavuganye na Ndimbati avuga gato ku bijyanye n'uko yagiye ku rugamba rwo kubuhora u Rwanda.

Ndimbati avuga ko ubundi avuka ahitwa i Nyarusange, mu cyari Komini ya Mushubati mu cyari Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Muhanga. Aho ni ho yavuye ajya gufatanya n'abandi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Yagize ati, “Nk'urubyiruko nk'abandi bose bari bahangayikishijwe n'uko kubohora igihugu byari bigejeje igihe, twaragiye hanyuma tugira amahirwe, Imana iradufasha, tubona turarubohoye. Nari mfite imyaka y'urubyiruko nyine, navuye mu Rwanda mu 1989, icyo gihe ninjiriye mu Burundi, nyuma nza gukomereza mu gihugu cya Uganda ni ho ninjiriye mu gisirikare”.

Ndimbati avuga ko n'ubwo umuryango we ku ruhande rumwe utari mu bwoko bwatotezwaga wenda ngo bibe ari byo byatumye yiyemeza kujya ku rugamba, ariko ngo kuko yari mukuru ibyabaga byose yarabirebaga, ibyavugwaga byose yarabyumvaga.

Ndimbati ati “Icyo gihe nari mfite abantu benshi tubana, tuvugana, tuzi ibibazo bihari, kandi tubizi kimwe, kandi muri iyo myaka bamwe baragendaga. Ariko ntibyoroshye nyuma yo kugenda byaje kumenyekana, umuryango wanjye ugira ibibazo, mbese ni inzira ndende”.

Hari ababonye iyo foto Ndimbati yashyize kuri Instagram bakavuga ko ngo yari mu ngabo zitwaga ‘Inzirabwoba' cyangwa se ‘EX-FAR' (izi zikaba ari izahoze ari ingabo z'u Rwanda zatsinzwe) bitewe n'imyenda babona yari yambaye. Ndimbati avuga ko abo ari abavuga ibyo bishakiye, kandi bakavuga ibyo batazi, kuko ngo bitewe n'uko byari bimeze icyo gihe, iby'imyenda ntacyo byabaga bivuze, kuko n'umuntu yashoboraga kuba yambaye imyenda ya gisivili kandi ntibimubuze kuba ari umusirikare.

Nyuma yo kubohora u Rwanda mu 1994, ngo ntiyahise ava mu gisirikare kuko n'ubundi ngo hakurikiyeho intambara y'abacengezi, hanyuma yasubiye mu buzima busanzwe mu 1999.

Ndimbati yagiye mu gisirikare ari mukuru ndetse yaranashatse afite umugore, kandi yagize amahirwe uwo mugore yari yarashatse, ngo ni we bakiri kumwe na n'ubu.

Ubu Ndimbati ari mu buzima busanzwe, yikinira amafilimi abantu benshi bamuzimo asetsa, ariko ngo umunsi akunda kandi yubaha kurusha indi ni umunsi wo ku itariki 4 Nyakanga, kuko utuma asubiza amaso inyuma akibuka ibintu byinshi yanyuzemo, nyamara n'ubu Imana ikaba ikimurinze.

Ubu atuye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, mu nzu avuga ko yahawe na Perezida wa Repubulika amwimuye ahitwa ku Kimisagara, kuko ngo hari mu manegeka.

Ubutumwa aha urubyiruko, ngo nibakunde igihugu cyabo cy'u Rwanda, kuko igihugu ni umurage batahabwa n'undi muntu uwo ari we wese.

Reba ibiganiro Ndimbati yigeze kugirana na KT Radio asobanura byinshi ku buzima bwe




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)